Musanze: Fondation Kabeho irakangurira abandi kwitabira gahunda z’icyunamo

Abasore n’inkumi bagera kuri 20 biganjemo abahanzi, abakora mu bijyanye n’umuziki (producers) na bamwe mu banyamakauru bakora kuri radiyo y’abaturage ya Musanze bihurije muri Fondation Kabeho barakangurira abandi kwitabira ibikorwa by’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ukuriye Fondation Kabeho, Fidele Abimana, atangaza ko bari mu bikorwa bitandukanye byo gufasha gutegura icyumweru cyo kwibuka “Nk’urubyiruko dusanzwe dukora ibijyanye n’imyidagaduro, twifuje gutanga umuganda wacu twifashishije iyo mpano n’ibindi tubona byatuma abantu bitabira birushijeho gahunda zo kwibuka”.

Ibyo bazifashisha harimo indirimbo bakoze n’abahanzi batoranyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru. Yabisobanuye muri aya magambo: “Kwibuka ni kimwe mu bikorwa bikomeye Fondation yacu yashyize no mu mategeko atugenga. Wahimbye indirimbo yo kwibuka, irimo amagambo atwibutsa amateka kandi anahumuriza abarokotse, anagarurira abantu icyizere cyo kubaho, bakagana imbere”.

Mu bundi butumwa yatanze, Abimana Fidele, ahamagarira abantu bose kurushaho kwegera abacitse ku icumu bakarushaho kubafasha no kubereka ko hari icyizere, kwitabira ibiganiro, kwirinda imvugo zikomeretsa no kwirinda gupfobya amateka yaranze iki gihugu cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bahanzi kandi bazazenguruka hirya no hino muri iki gihe cy’icyunamo baririmba ubwo butumwa bw’ihumure n’icyizere. Muri gahunda bafite muri iki gihe cy’icyunamo harimo kwitabira ubwabo ibiganiro ariko by’umwihariko bakangurira abantu kubyitabira.

Ahenshi byagaragaye ko urubyiruko rutitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo kandi rukeneye kumenya amateka mabi ariko umuntu akuramo isomo ryo kubaka ejo hazaza. Abagize Fondation Kabeho bavuga ko baniteguye gutanga ibiganiro mu gihe baba biyambajwe.

Abagize Fondation Kabeho hari umukene bafashije kuvugurura inzu yari iri hafi kugwira, bakaba bateganya no kumuha ubundi bugafasha bugamije gutuma atera imbere. Ibindi bikorwa bakoze birimo umuganda udasanzwe bakoreye ku rwibutso rwa Kinigi tariki 06/04/2012.

Fondation Kabeho imaze amezi 4 gusa, kugera ubu irimo abanyamuryango 22 n’abandi basabye bagera kuri 15.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka