Musanze: Biyemeje gusigasira amateka ya Jenoside yabereye mu Bitaro bya Ruhengeri

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bumurika indirimbo y’amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ibyo bitaro, kuri uyu wa 09 Mata 2015, bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazibagirana.

Abakozi 22 b’Ibitaro bya Ruhengeri n’abakoreraga ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibyo bitaro mu gihe cya Jenoside, bishwe n’abakozi bagenzi babo ndetse n’abasirikare bahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR).

Abakozi b'Ibitaro n'abashyitsi bareba indirimbo y'amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside mu Bitaro bya Ruhengeri.
Abakozi b’Ibitaro n’abashyitsi bareba indirimbo y’amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside mu Bitaro bya Ruhengeri.

Dr. Ndekezi Deogratias, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko bibabaje kuba abaganga bagomba gutanga ubuzima ari bo babwambuye bagenzi babo ndetse n’abarwayi baje babagana.

Yakomeje avuga ko batekereza gukora iyo ndirimbo y’amashusho bari bagamije gusigasira ayo mateka mabi yabereye mu bitaro kugira ngo na nyuma y’imyaka myinshi azajye yibukwa.

Yagize ati “Yatekerejwe ku rwego rw’ibitaro tuzakubona amateka ya Jenoside ashobora no kuzibagira hano mu bitaro, dusanga uko amateka asimburana, abakoze mu bitaro, abaharokoye bashobora kuba batakiriho amateka akibagirana… ni uburyo bwo gusigasira amateka ya Jenoside ku buryo mu myaka 30, 50 na 100 iri mbere bazamenya ibyabereye hano.”

Ngo iyo ndirimbo ubwayo ubutumwa burimo ni umuti ukiza abakorotse Jenoside kuko bumva ko batari bonyine hari ababatekereza nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhengeri asobanura impamvu iyo ndirimbo yatekerejwe ko ari ugusigasira amateka ya Jenoside.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri asobanura impamvu iyo ndirimbo yatekerejwe ko ari ugusigasira amateka ya Jenoside.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yabuze ababo mu Bitaro bya Ruhengeri, Ngabonziza Louis yashimangiye ko kuba abarokotse Jenoside baritaweho mu buryo bwose byabarinze guheranwa n’agahinda babasha kwiyubaka.

Iyi ndirimbo yakozwe n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonne bakunda kwita Mibirizi azwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngabonziza avuga ko iyo ndirimbo izababera aho batari.

Ati “Iki gihangano navuga ko kitwicariye aho tutazaba duhari hari igihe umunsi umwe wenda ntazaba ndi hano n’undi atazaba ari hano ari uzaba akireba ntazibagirwa abacu baguye muri ibi bitaro bya Ruhengeri.”

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bashimye iki gikorwa cyo gusigasira amateka ya Jenoside, basaba ko n’ibindi bitaro byakwigira ku Bitaro bya Ruhengeri.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufate gahunda muri ibi bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi duhangane nuko yakongera ikaba mu gihugu cg se ahandi ku isi

munyura yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka