Musanze: Bibutse abazize Jenoside banaremera abayirokotse

Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iremeza ko hari impinduka zifatika batangiye kubona, zituma imibereho n’iterambere ryabo rirushaho kwihuta, babikesha umuriro w’amashanyarazi, amazi meza mu ngo zabo, ndetse na rumwe mu rubyiruko rwafashijwe kwigishwa imyuga; ibikorwa bagejejweho n’abaturage bo mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Abaturage b'Akagari ka Kigombe banasuye Urwibutso rwa Musanze bunamira imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi iharuhukiye
Abaturage b’Akagari ka Kigombe banasuye Urwibutso rwa Musanze bunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi iharuhukiye

Ibikorwa byo kuremera abarokotse, abaturage b’Akagari ka Kigombe, banagihuje n’umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, yaje guhindurwa Urwibutso rwa Musanze; aho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri iharuhukiye, igikorwa cyabaye ku wa 28 Gicurasi 2022.

Umugabo witwa Komera Abdou, wo mu Mudugudu wa Kiryi, ni umwe mu bashyikirijwe amazi meza iwe mu rugo, kuva abayeho ngo akaba aribwo bwa mbere ageze kuri uru rwego. Yishimira ko asezereye kunywa no gukoresha amazi adasukuye, ndetse akaba aruhutse ingendo ndende yakoraga ajya kuvoma.

Yagize ati “Ni ubwa mbere ntunze amazi iwanjye mu rugo mu myaka isaga 50 yose mfite. Nakoraga urugendo rutoroshye kandi rurerure njya kuvoma amazi y’amasoko y’imigezi, n’ayitwaga ko atwegereye nkayagura ampenze, naba nabuze amafaranga 120 nkayoboka ay’ibirohwa cyangwa ibishanga”.

Mu biganiro bagejejweho basabwe kuba maso mu kwirinda ko hari uwasubiza inyuma ibimaze kugerwaho
Mu biganiro bagejejweho basabwe kuba maso mu kwirinda ko hari uwasubiza inyuma ibimaze kugerwaho

Ati “None kuba aba bagiraneza bampaye amazi meza hano mu rugo rwanjye, nzajya mvoma buri uko nyakeneye. Amasaha namaraga mu nzira njya kuvoma, yasimbujwe igihe kitarenga amasegonda atatu nzajya nkoresha mvoma aya mazi banshyiriye mu mbuga yanjye. Ubu hehe n’umwanda kuko ngiye kujya nkaraba, nse neza nk’abandi buri munsi, nywe kandi ntekeshe amazi meza. Muri make, iki ni igitangaza gikomeye kimbayeho mu buzima bwanjye, nshimira aba bagiraneza bantekerejeho bakampa aya mazi”.

Kankwanzi Dativa w’imyaka 58, na we wahawe amazi, yagize ati “Amazi nakoreshaga imirimo yo mu rugo nayabonaga bingoye, kuko akenshi nayasabaga mu baturanyi, hakaba ubwo mbuze uko mbigenza wenda badahari cyangwa na bo bayabuze, nkajya kuvoma mabi. Ubu nanjye umutima wanjye uratuje, bitewe n’aya mazi banshyikirije ngiye kujya mvoma nigengaho. Ubu ndafungura robine amazi akisuka ku bwinshi, nkavoma ayo ntekesha amafunguro n’ayo nkoresha mu isuku yo mu rugo. Harakabaho aba bagiraneza na Perezida Paul Kagame wabatoje kugira umutima w’ubumuntu n’impuhwe wabateye kungezaho ibi byiza”!

Bamaze kubona ko hari imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibangamiwe n’ubuzima bugoranye ibayemo, byateye abaturage b’Akagari ka Kigombe, gukusanya amafaranga, bashyikiriza imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amazi meza ya WASAC, umuryango umwe bawuha umuriro w’amashanyarazi uturuka muri REG, mu gihe hari n’urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi batandatu, bemerewe gufashwa kwiga imyuga ijyanye n’ubudozi, gutwara ibinyabiziga no gusuka, hiyongeraho n’indi miryango ine yashyikirijwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Babashyiriye amazi mu ngo mu rwego rwo kubaremera
Babashyiriye amazi mu ngo mu rwego rwo kubaremera

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Djasmini, asobanura ko ikigamijwe ari ukurushaho kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurushaho kwibuka yiyubaka, no kuyikangurira kudaheranwa n’amateka y’ibihe bibi banyuzemo.

Yagize ati “Twabonaga iyi miryango ifite ibibazo bikomeye, bikabangamira bamwe mu bayigize kuzuza intego yo kwibuka biyubaka. Biri mu byaduteye kugira igitekerezo cyo kuremera imwe muri yo, tugamije kugerageza gusubiza bimwe mu by’ibanze bari barifuje kwigezaho, ariko batari bakabashije kwikorera. Ikigamijwe nanone ni ukubahumuriza no kubagaragariza ko dushishikajwe n’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko duharanira kwirinda ingengabitekerezo yayo, kandi ko n’uwo yagaragaraho wese, akwiriye kwigishwa, byananirana akabihanirwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yahereye ku byo igihugu kimaze kugeraho, nyuma y’imyaka isaga 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, asaba abaturage kuba maso kandi bagaharanira kubirinda, binyuze mu kunga ubumwe.

Yagize ati “Buri wese akwiriye guhagarara mu mwanya we, akaba maso, aharanira ko ibyiza byagezweho bitazongera guhubangana. Nanaboneraho kubashimira umutima wo gukora ibikorwa nk’ibi muba mwagize, nanabizeza ko nk’ubuyobozi, buzakomeza kuba hafi yanyu, kugira ngo mubeho mu ituze, ihumure no kuguma muri wa murongo mwiza wo guhuza imbaraga, igihugu gihora kibatoza”.

Kiyobe Louise (umubyeyi wambaye igitambaro mu mutwe) yahawe umuriro w'amashanyarazi yishimira kuva mu icuraburindi
Kiyobe Louise (umubyeyi wambaye igitambaro mu mutwe) yahawe umuriro w’amashanyarazi yishimira kuva mu icuraburindi

Amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’ibihubi 500 y’u Rwanda, niyo yakoreshejwe mu bikorwa byo kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimiye cyane kubw’iyi nkuru

MUKAMUSONI Djassoumini yanditse ku itariki ya: 29-05-2022  →  Musubize

Ndabashimiye cyane kuri iyi nkuru inoze muduhaye

MUKAMUSONI Djassoumini yanditse ku itariki ya: 29-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka