Musanze: Barasaba ko imibiri irenga 800 y’abiciwe kuri Cour d’Appel ishyingurwa mu cyubahiro

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze barasaba ubuyobozi kubafasha gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri bakundaga kwita Cour d’Appel mu w’1994 ndetse hanashyirwe ikimenyetso kigaragaraza ubwicanyi bwahabereye.

Abatutsi bavaga mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, Kinigi na Muhoza bahungiye kuri Cour d’Appel baza kwicwa imibiri yabo ijugunywa mu cyobo kiri inyuma y’urukiko ari ho haje gushyirwa Urwibutso rwa Muhoza.

Musenyeri Rucyahana ashyira indabo ku cyobo cyajugunywemo imibiri y'abatutsi benshi mu Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musenyeri Rucyahana ashyira indabo ku cyobo cyajugunywemo imibiri y’abatutsi benshi mu Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse kuba harabaye urwibutso imibiri ntiyigeze ikurwamo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Hamza Iddi ukuriye umuryango w’abarokotse Jenoside “Urumuri rw’Ubuzima” wagize uruhare mu gutegura kwibuka inzirakarengane ziciwe muri Cour d’Appel bwa mbere nyuma y’imyaka 21, avuga ko habaye uburangare bwo gushyingura iyo mibiri.

Agira ati “ Hagiye habaho uburangare bukomeye kuko iyi mibiri hashize igihe ivugwa ndetse twibajije n’ibyari byo biratuyobera.”

Kwimurira iyo mibiri mu Rwibutso rwa Busogo rwagizwe urwibutso rw’akarere byakunze kutavugwaho rumwe n’abacitse ku icumu, bamwe babyemera ariko abandi batabikozwa kuko ngo bifite ingaruka zo gusibanganya amateka y’ibyabereye kuri Cour d’Appel no ku mbuga ya Perefegitura ya Ruhengeri.

Abitabiriye kwibuka abiciwe muri Cour d'Appel bafata umunota wo kwibuka.
Abitabiriye kwibuka abiciwe muri Cour d’Appel bafata umunota wo kwibuka.

Musenyeri Rucyahana, Perezida wa Komisiyoy’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, asanga kwimura iyo mibiri byaba uguhishira uruhare rw’ubuyobozi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko yabereye mu buyobozi, ashimangira ko hagomba kubakwa urwibutso kandi bagashyingurwa mu cyubahiro.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bugiye gukomeza kuganira n’abarokotse Jenoside hamwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) kuri icyo kibazo kugira barebe icyakorwa kuko bigaragara ko hari umwihariko Jenoside yahakorewe ifite.

Mu muhango wo kwibuka abiciwe kuri Cour d’Appel wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mata 2015 wabimburiwe n’urugendo rwerekeje ku Rwibutso rwa Muhoza banashyira indabo ku mva bajugunwemo.

Byukusenge Deogratias watanze ubuhamya, yavuze ko abatutsi babujijwe amahwemo kuva mu w’1990 Inkotanyi zitera barafungwa bitwa ibyitso ari ko banicwa, indunduro iba mu w’1994.

Ngo Col. Bizimungu Augustin wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Col. Bivugabagabo Marcel bayoboraga ingabo muri Ruhengeri bayoboye ibikorwa byo kwica Abatutsi, asaba ko Col. Bivugabagabo uba mu Bufaransa akorerwa dosiye akaryozwa amaraso y’ababyeyi n’abavandimwe babo bishwe.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byari binagoye ahandi hose mu gihugu kwihisha ngo ucike ziriya nterahamwe nkanswe aho ahari abantu bakomeye nkaba basirikare gusa hashakwe hakubakwa urwibutso rubaha icyubahiro maze tujye tubibukira ku ahantu hasa neza

marcel yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka