Musanze: Amateka ya Bisesero bayavomyemo indangagaciro z’ubutwari

Itsinda ry’abantu 120 bo mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza bahagarariye abandi, ku wa gatatu tariki ya 9 Mata 2019 ryasuye urwibutso rwa Bisesero.

Inzego zose mu kagari zari zihagarariwe
Inzego zose mu kagari zari zihagarariwe

Bakihagera basobanuriwe amateka yaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bari bahungiye mu gace ruherereyemo babanje kugira ubutwari bwo guhangana n’ibitero by’Interahamwe mbere y’uko zibica.

Munyambonwa Theoneste umwe mu baturage b’Akagari ka Cyabararika avuga ko yari amaranye igihe icyifuzo cyo gusura uru rwibutso kugira ngo amenye amateka yaho, ayigireho, binamufashe kuzayasangiza abandi ayazi neza.

Yagize ati “Kugirango usobanirire abandi aya mateka mu buryo butagoretse, bisaba kuba uyazi neza, niyo mpamvu rero nihutiye kuza ahangaha kugira ngo nyamenye mpibereye, nzabashe kuyabwira abandi mu buryo bw’ukuri kandi bufatika; tuyashingireho dukumira ikintu cyose cyakongera kudusubiza mu mateka mabi yo hambere”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruherereye mu murenge wa Rwankuba akarere ka Karongi; ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 50 y’abatutsi bari batuye muri aka gace n’abandi bari bahahungiye baturutse mu yandi makomini y’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Aba babanje kumara igihe birwanaho aho bifashishaga amacumu n’amabuye bahanganye n’interahamwe zaje kugera ubwo zibarusha imbaraga nyuma y’uko uwari Minisitiri w’intebe Yohani Kambanda yakusanyije interahamwe zo mu yandi maperefegitura ziza kubicira mu maso y’ingabo z’Abafaransa zagenzuraga ako gace.

Kwizera Alice na we wasuye uru rwibutso ashingiye kuri aya mateka yagize ati “Birababaje ku bw’izi nzirakarengane zazize ubwoko zitihaye, ariko kandi tunishimiye ko zagize ubutwari bwo gushyira hamwe zigahuza imbaraga zo guhangana n’abo banzi n’ubwo babarushije imbaraga; ibi ariko biraradusigira isomo ryo kubigiraho uwo muco w’ubutwari, guhuza amaboko tuyakoresha mu byubaka igihugu aho kugisenya”.

Igitekerezo cyo gusura uru rwibutso rwa Bisesero cyaturutse mu baturage ubwabo bafatanyije na njyanama y’Akagari, kugira ngo bibafashe kumenya neza umwihariko wo mu Bisesero nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika NSABIYERA Edouard wagize ati: “Amateka y’aha hantu tugiye kuyubakiraho duhangane n’uwo ari we wese ugifite imyumvire y’amacakubiri kuko twiboneye n’amaso yacu aho yagejeje igihugu”.

UWAMARIYA Marie Claire umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari kumwe n’iri tsinda yabasabye kuba ijwi ryagutse rigomba kugera kuri benshi, bityo amasomo bahaboneye akagera kuri benshi; ngo nta gushidikanya ko hazabaho impinduka nziza, abagihakana Jenoside yakorewe abatutsi n’abayihakana bamaganwe.

Agira ati “Intego yo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana ko itakozwe, birasaba ubufatanye bwa buso; rero mbisabiye ko mufatana urunana muri urwo rugendo kugira ngo bizashoboke”.

Abari mu nzego zose zibarizwa muri aka Kagari bahagarariye abandi ni bo basuye uru rwibutso rwa Bisesero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka