Musanze: Abarokotse Jenoside baribuka batanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Muri uyu mwaka wa 2020, kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byahuriranye n’ibihe bidasanzwe Abanyarwanda bamazemo iminsi byo kurwanya no gukumira indwara ya Covid-19 yugarije ibihugu by’isi.

Kimwe n’abandi Banyarwanda, by’umwihariko Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko muri iki gihe abantu basabwa kutanyuranya n’amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo, birinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, bitababuza kuzirikana ababo bazize Jenoside; uyu ukaba n’umwanya wo kwicarana n’abana bababwira amateka y’igihugu, n’icyo basabwa kugira ngo ayo mateka atazasubira.

Hamza Iddi, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu Murenge wa Muhoza, agira ati “Ibihe byo kwibuka abacu uyu mwaka twabyinjiyemo hari ikindi kibazo gikomeye cyugarije isi by’umwihariko n’igihugu cyacu.

Natwe ubwacu dukeneye kuba dufite ubuzima bwiza hato ejo tutikururira ibyago byo kwivutsa amahirwe yo kusa ikivi abacu badusigiye cyangwa ibyo ubwacu duharanira kugeraho.

Ni yo mpamvu tubibuka ku mutima, tunazirikana ko aho bari baruhutse, ndetse ko igihe nikigera iki cyorezo kimaze gucogora cyangwa gushira, tuzongera kwibuka biri mu murongo igihugu cyari gisanzwe kigenderamo”.

Yongeraho ko kwibukira mu muryango byamubereye umwanya uhagije wo kwibukiranya amateka.

Ati “Uyu wanambereye umwanya wo kubwira abana banjye amateka y’igihugu n’ubutwari bw’abatubanjirije, bimbera n’umwanya wo gusubiza ibibazo by’amatsiko abana bibazaga ku mateka cyangwa ayerekeye igihugu, kugira ngo bizababere n’umwanya wo kumenya icyo kibakeneyeho.

Kuri njye mbona iki ari n’ikintu cyafasha abantu bo mu miryango gufata ingamba zo kwirinda ko Jenoside n’amateka na politiki mbi yayibanjirije bitazasubira ukundi”.

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda ku munsi wo gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko nubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, bitabuza Abanyarwanda guha icyubahiro no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi myaka 26 ishize ihagaritswe, bagize ubutwari bukomeye mu rugamba rwo kwiyubaka.

Uyu muyobozi yemeza ko muri iki gihe bakomeje urwo rugamba, birinda icyasubiza inyuma ibyo bagezeho babifashijwe na Leta y’Ubumwe igenda ishyira imbaraga muri gahunda zituma babigeraho.

Ati “Ni byinshi twishimira muri iyi myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Uyu mwaka navuga ko dufite urugamba runini, rutoroshye ariko rushoboka.

Impamvu rushoboka ni uko ubutwari abacitse ku icumu bagize barwana n’ubuzima igihe bari basigaye bamwe ari imfubyi, abapfakazi n’incike, hari abahaye imbabazi ababiciye ndetse ubu babanye neza na bo.

Urwo rwose ni urugendo uwarokotse Jenoside adakwiye kwirengagiza ngo arenge ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, tutazisanga ari cyo cyatumariye ku icumu nyamara Leta yacu nta cyo itakoze ngo ishyirireho Abanyarwanda uburyo bwose bwo kucyirinda”.

Uyu muyobozi asaba abantu bose gushyira hamwe no kugira ishyaka ryo gusigasira ibyagezweho, bakoresha uburyo bwose burimo n’ikoranabuhanga mu gukumira abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, kuko iri mu bintu bisubiza igihugu inyuma.

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, aho basabwa kuguma mu ngo zabo, banakurikirana ibiganiro ku mateka y’u Rwanda bitangirwa mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu, ari nako barushaho kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside no gufata ingamba zituma itazasubira ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka