Muri Jenoside, mu bitaro bya Gisenyi hatezwe igisasu ngo abarimo badatabarwa
Ubwo abakozi n’abayobozi b’ibitaro bya Gisenyi bibukaga abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro bahiciwe muri Jenoside, hatanzwe ubuhamya bugaragaza ko muri icyo gihe hari haratezwe igisasu ngo kizahitane uzaza kubatabara.
Nkuko umuyobozi w’ibitaro yabitangaje ngo mu makuru yahawe n’umukozi w’ishami ritabara imbabare wakoreraga Goma mu gihe cya Jenoside washoboye kugera muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside ngo yasanze abicanyi barateze igisasu mu muryango w’ibitaro kugira kizaturikane abazaza gukora ubutabazi.
Uyu mukozi w’umuryango utabara imbabare ngo nubwo atarashobora kuza gutanga amakuru kubyo yabonye avuga ko yinjira mu bitaro yasanze abarwayi benshi baryamye ku bitanda bagifite amaserumu ariko bicishijwe utwuma dukoreshwa kwa muganga bakaswe amajosi.
Ibi kandi byemezwa na Kabanda Innocent ukuriye IBUKA mu karere ka Rubavu uvuga ko mu mibiri 17 yabonetse ubwo harimo kubakwa inyubako imwe mu bitaro bya Gisenyi ngo basanze imibiri imwe yaratawe mu byobo ifite serumu n’ibipfuko.

Mu mvura nyinshi ivanze n’umuyaga, taliki 24/4/2014, abakozi n’abayobozi b’ibitaro bya Gisenyi bakoze urugendo rwo kuva ku bitaro bya Gisenyi bajya ku rwibutso rwa Komini Rouge kwibuka abakozi, abarwanyi n’abarwaza n’abakozi biciwe muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Maj Kanyenkore William, avuga ko abicwaga iyo mvura bayigendagamo bababaye, bashonje, bakomeretse ndetse bashorewe bagiye kwicwa bazira uko baremwe kuburyo gutinya imvura ari ukubatererana.
Ku rwibutso rwa Komini Rouge abakozi n’abayobozi b’ibitaro bya Gisenyi bagiye kunamira no gushyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abiciwe mu bitaro ubu iyabonetse ni 17 ariko ngo hari iyindi itaraboneka ngo ishyingurwe; yaba iy’abakozi baguye hanze y’ibitaro cyangwa n’iy’abandi biciwe mu bitaro.
Mu gahinda kenshi k’abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Gesenyi ngo ntibyari bikwiye ko abashinzwe kwita ku buzima bw’abantu aribo babubambura, nyamara ngo mu bitaro bya Gisenyi uretse abari abakozi n’abarwaza ngo n’abarwayi bahagejejwe baricwaga aho kwitabwaho.
Abayobozi n’abakozi b’ibitaro bya Gisenyi bakusanyije inkunga yo kuremera umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye ufite uburwayi bukomeye bw’umugongo witwa Mukankusi Angelique washyikirijwe amafaranga ibihumbi 200 yiyongeraho ayatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka akazamufasha mu bikorwa byo kwivuza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyabaye mu Rwanda ni agahomamunwa; nta ruvugiro. Ndisabira abanya Rubavu; nari mfite inshuti yanjye yitwaga Emery Jean Claude wari umwarimu aho mu mujyi wa Gisenyi, numva ko Genocide iba yaba yari yarabaye umurokore muri bamwe bibatura mu gitondo cya kare bakagenda bakangura abantu ngo bahinduke bamenye Imana. Kugeza n’ubu nta rengero rye namenye, kuko njye sinari mu Rwanda. Nashakishije na Mukuru we witwaga Ntirenganya Dauda wabaga i Nyamirambo;...nawe naramubuze! uwamenya amakuru ya Jean Claude cyangwa Dauda yambabarira akayambwira abicishije hano cyangwa email [email protected]. Murakoze