Muri ibi bihe Abarokotse Jenoside bakwiriye guhumurizwa no kwegerwa
Perezida wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, yasabye abitabiriye umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kwegera abarokotse Jenoside ndetse no kubahumuriza kuko ari ibihe bituma batonekara kubera ibikomere basigiwe n’ibyo bahuye na byo mu gihe cya Jenoside.
Dr Gakwenzire yavuze ko Jenoside yasigiye abayirokotse ibikomere byo ku mubiri ndetse no ku mutima bikaba bigera no kubabakomokaho.
Ati“Ibikomere babitewe no kubura imiryango yabo, abavandimwe, inshuti bishwe bazira uko bavutse bagasigara ari ba nyakamwe”.
Dr Gakwenzire yashimiye Perezida Kagame wifatanya n’abanyarwanda by’umwihariko akita ku barokotse Jenoside mu mibereho yabo ya buri munsi ari ukubavuza, kubabonera icumbi no gusindagiza abageze mu zabukuru.
Ati“Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi uretse kuba umwanya mwiza wo kunamira abacu ni n’umwanya mwiza wo kumenya amateka no kuyasobanukirwa no kumenya amahitamo meza abereye abanyarwanda twese ariko cyane cyane kwegera abayirokotse kubera ibikomere yabasigiye haba mu mitekerereze, ku mubiri no ku mutima”.
Dr Gakwenzire avuga ko urugendo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuye narwo muri iyi myaka 32 ishize rwababereye umutwaro batari kwishoboza, kubera ubukana n’ingaruka Jenoside yabasigiye.
Ati“Uwo mutwaro twawushobojwe n’ubuyobozi bwiza igihugu cyabonye, no kutuzirikana byihariye kugeza nanubu tukaba dushyigikiwe”.
Dr Gakwenzire yashimiye Perezida Kagame uburyo yita ku barokotse yaba ku bijyanye n’umutekano, amacumbi, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Avuga ko uko kwitabwaho byabafashije kuva mu budaheranwa babasha gufatanya n’abandi kubaka igihugu ndetse abari bakiri bato barashibutse ubu ni ababyeyi babereye u Rwanda.
Dr Gakwenzire yabwiye abitabiriye ijoro ryo kwibuka ko hari bimwe mu bihugu bitakuye isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko usanga hakiri aho bahembera urwango ndetse n’imvugo zirimo amacakubiri ashingiye ku moko no ku ngengabitekerezo ya Jenoside birimo n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ati “Abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi aho bari ku isi hose bakwiriye gushyikirizwa ubutabera bityo bigatuma n’abayirokotse babuhabwa uko bikwiriye”.
Perezida wa IBUKA yanasabye ko hakomeza gushyirwaho ingamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside kuko bigaragara ko ihungabana ritarashira mu barokotse.
Dr Gakwenzire yashimye uburyo hashyizweho gahunda yo gufasha urubyiruko kwigira ku mateka y’igihugu cy’u Rwanda bakamenya kuyasesengura no kurinda icyatuma u Rwanda rwongera guhungabana.
Ati “Kuba habikwa ibimenyetso ndetse n’ubuhamya by’amateka ya Jenoside bizatuma abakiri bato babyigiraho ndetse bifashe no kugaragaza ukuri kubashaka kuyagoreka”.
Kureba amafoto y’urugendo rwo #Kwibuka32 (Walk To Remember), kanda HANO
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|