Muri CHUB Abatutsi 150 bishwe bambuwe abaganga babitagaho

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Christian Ngarambe, avuga ko umubare w’Abatutsi baguye muri CHUB utazwi, ariko ko mu bahaguye harimo abagera ku 150 bishwe bambuwe Abaganga batagira umupaka (MSF), mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.

Dr Christian Ngarambe ashyira indabo mu rwibutso rwa Jenoside
Dr Christian Ngarambe ashyira indabo mu rwibutso rwa Jenoside

Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Dr. Ngarambe yavuze ko Dr Lony Zachariah wayoboraga abaganga batagira umupaka (MSF) bakoreraga muri CHUB, mu buhamya ku byabereye muri ibi bitaro yavuze ko ku itariki ya 22 n’iya 23 Mata, abasirikare bari baturutse muri ESO babambuye abarwayi bagera ku 150 bakabicira mu maso yabo.

Muri abo barwayi kandi harimo abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru ndetse n’abana.

Icyo gihe kandi muri CHUB hazanywe inkomere z’abasirikare zibarirwa mu 140, ariko kuba bari barakomeretse ntibyababujije kwica batanu mu bakozi ba MSF harimo uwitwaga Nadine wari utwite inda y’amezi arindwi, bamuziza ko yari atwite inda y’Umututsi.

Abakozi ba CHUB, abayobozi mu Karere ka Huye n'abafite ababo baguye muri CHUB bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Abakozi ba CHUB, abayobozi mu Karere ka Huye n’abafite ababo baguye muri CHUB bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Tariki 24 abaganga ba MSF biyemeje guhungira i Burundi, Dr.Ngarambe ati "Icyo gihe ngo bagiye barenga imirambo myinshi, kandi mu Kanyaru ngo hamanukaga byibura umurambo umwe buri minota itanu."

Yakomeje agira ati "Abasirikare si bo bonyine bishe abantu hano, ahubwo n’abaganga barabafashije, bica abarwayi, bica na bagenzi babo. Mu bicaga harimo n’uwari Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Dr. Sindikubwabo, muganga w’abana wanabaye Minisitiri w’Ubuzima ku Ngoma ya Kayibanda, ari na we watangije ubwicanyi muri Perefegitura ya Butare."

Yunzemo ati "Tariki 21 Sindikubwabo yakoranye inama n’abaganga abasaba kwifashisha ubumenyi bazi mu kwica Abatutsi mu buryo bwihuse anabasaba kubyigisha interahamwe, nko guca imitsi yo ku ijosi."

Mu baganga bari mu myanya y’ubuyobozi bwa CHUB ndetse na Kaminuza y’u Rwanda, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Dr. Jean Berchmas Nshimyumuremyi wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Alphonse Karemera, umuyobozi w’ishami ryigisha ubuvuzi, Dr. Yotamu Nshimyumukiza wayoboraga CHUB.

Bakoze urugendo rwo kwibuka
Bakoze urugendo rwo kwibuka

Harimo kandi Dr. Saustène Munyemana wari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda n’umuganga muri CHUB, Prof. Godefroid Gatera wari umuganga w’amagufa, bivugwa ko yakoresheje umuti ubundi uterwa imibiri y’abapfuye kugira ngo itangirika vuba, ariko ikagira umwuka uryana bidasanzwe, we akaba yarawuteraga mu mashyamba akikije CHUB kugira ngo bavumbure abihishemo.

Harimo kandi Dr. Pascal Habarugira wari umuganga w’abagore, Dr. Martin Kageruka na we wari umuganga w’abagore wanagize uruhare mu kwica umwamikazi Rosalie Gicanda.

Mu baforomo harimo Scholastique Mukabandora ndetse na Sr Theopiste wari ushinzwe igikoni cy’ibitaro na we wakatiwe burundu.

Muri aba bose harimo abagishakishwa n’ubutabera harimo n’uwitwa Berthe Nyiraruhango wari umuganga w’indwara zo mu kanwa, mu mazuru no mu muhogo, wavugaga ko atize kuvura amazuru y’Abatutsi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka