Muri 2023 hirya no hino habonetse imibiri y’abazize Jenoside, abakekwa barafatwa

Uko imyaka ishira indi igataha, hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko benshi mu bafite amakuru banga kuyatanga. Hari ababiterwa no kuba bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside, abandi bakabiterwa n’amasano bafitanye n’abahamwe n’ibyaha.

Mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko, ni ho hari ahantu henshi habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside, kandi bikaza kugaragara ko hari abari bafite amakuru bakanga kuyatanga, abandi bakazimanganya ibimenyetso babigambiriye.

Mbazi (Nyamagabe)

Mu Murenge wa Mbazi Akarere ka Nyamagabe, mu kwezi kwa Nzeri 2023 ubuyobozi bwasenye inzu y’uwitwa Mbonyumukiza Félicien nyuma y’uko basanze yarubatse hejuru y’imyobo ibiri yajugunywemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru kuri iyo mibiri yamenyekanye mu mpera za Kanama 2023, abaturanyi ba Mbonyumukiza Félicien bamaze kumenyesha ubuyobozi ko aho yubatse inzu y’ubucuruzi hatangiye kwiyasa bakaza gusanga ari hejuru y’umwobo wari ubwiherero bwari mu isambu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, yavuze ko bari bafite n’andi makuru yemeza ko hafi y’urugo rwa Mbonyumukiza Félicien habaga bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaje gusanga Mbonyumukiza yarabikoze agamije gusibanganya ibimenyetso kuko mu isambu ye havumbuwe ibindi byobo bibiri kimwe muri byo bakagisangamo imibiri itatu kandi hejuru yarubatseho ikiraro cy’amatungo.

Mu isambu ya Mbonyumukiza muri rusange habonetse ibyabo bitanu byose birimo imibiri y’abishwe muri Jenoside, amakuru yakusanyijwe nyuma akaza kugaragaza ko byacukuwe nyuma ya Jenoside bikimurirwamo imibiri. Gusa ntabwo babashije kumenya umubare wayo kubera ko yangiritse bikabije.

Uku kuzimanganya ibimenyetso, byakurikiwe no guta muri yombi Mbonyumukiza Félicien w’imyaka 67 n’abandi batandatu barimo Nkurikiyumukiza Félicien w’imyaka 53, Nsengimana Isaie w’imyaka 51, Nteziryayo Faustin w’imyaka 60, Murigande André w’imyaka 69, Munyambuga Gaspard w’imyaka 55 na Bizimana Innocent w’imyaka 55.

Mbonyumukiza na bagenzi be, bari barahamwe n’ibyaha bya Jenoside barakatirwa barangiza ibihano, ariko ubwo batabwaga muri yombi ngo batange amakuru bose bakomeje kwinangira.

Mu kwiregura kwe, Mbonyumukiza yavuze ko byabazwa murumuna we Nkurunziza Faustin, ariko uyu akimenya ko bavumbuwe yahise atoroka, ariko bamuhamagaye kuri telefone yaritabye avuga ko mukuru we ari we wabibazwa, kandi ko naboneka nawe azavuga ibimureba.

Kabgayi (Muhanga)

Na none mu Ntara y’Amajyepfo, ku bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga, habonetse imibiri 12 y’abazize Jenoside, mu cyobo kiri inyuma y’inyubako yavurirwagamo inkomere zoroheje.

Umubiri wa mbere wabonetse ku itariki 07 Nzeri, ubonywe n’abahingaga imboga mu mirima y’ibitaro, ku munsi ukurikira babona indi 11.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, yabwiye Kigali Today ko ugereranyije n’imiterere y’ahabonetse iyo mibiri, bigaragara ko ari iy’Abatutsi bari barahungiye mu bitaro bya Kabgayi.

Iyo mibiri yaje yiyongera ku ibarirwa mu 1000 yabonetse muri Kamena 2021 ubwo ku bitaro bya Kabgayi hasizwaga ikibanza cy’inyubako yakira abigye kubyara.

Nyamiyaga (Kamonyi)

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, aha naho ni mu Ntara y’Amajyepfo, abantu batanu batawe muri yombi muri Mata 2023, nyuma yo kwanga gutanga amakuru y’aho bashyize imibiri y’Abatutsi 10 bishwe muri Jenoside.

Nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB, abatawe muri yombi ni Kalisa Claver wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside imyaka umunani, Nzamwita Leonard na we wafunzwe imyaka 28 akaba yari amaze igihe gito afunguwe, abandi ni Bayingana Augustin, Niyonshuti Valens na Musanabera Consolée.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today ko bose bari bazi ko mu isambu yabo harimo imibiri y’abishwe muri Jenoside, ndetse bakajya bagerageza kuzimanganya ibimenyetso bavuga ko ari abantu babo bagiye bitaba Imana mu bihe bitandukanye, ariko iperereza rikaza gusanga ari abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo batanu batawe muri yombi mu Murenge wa Nyamiyaga baje biyongera ku bandi batanu bo mu Murenge wa Mugina, biyemereye ko bagize uruhare mu iyicwa ry’abantu babiri imibiri yabo ikaboneka muri Mugina, kandi bakemera ko banze no gutanga amakuru babizi.

Ngoma (Huye)

Tukiri mu Ntara y’Amajyepfo, mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, ku itariki 4 Ukwakira 2023 habonetse imibiri 39 ahacukurwaga umusingi w’uruzitiro rw’uwitwa Séraphine Dusabemariya.

Icyo gihe RIB yataye muri yombi abantu bane barimo nyirisambu n’abakobwa be babiri barimo uwacukurishaga umusingi, n’umuturanyi wabo uri hafi cyane y’aho basanze iyo mibiri. Kugeza ubu batatu ni bo barimo kuburana nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Huye.

Nyabugogo (Kigali)

Ahandi haheruka kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside ni mu Mudugudu w’Umutekano, Akagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu nkengero z’umuhanda werekeza kuri gare ya Nyabugogo, imbere y’isoko ryo kwa Mutangana.

Igikorwa cyo kuyishakisha cyabaye mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 nyuma y’uko abakozi ba WASAC bari bagiye gusana umuyoboro w’amazi, batangira gucukura bakagera ku myenda n’ibindi bimenyetso byerekana ko hajugunywe abantu, ni ko guhita babimenyesha ubuyobozi.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu murenge wa Muhima bwavuze ko habonetse imibiri irenga 15 nyuma y’uko uwitwa Mugabarigira André wafungiwe icyaha cya Jenoside akarangiza igihano, yemeje ko aho hantu habaga bariyeri yiciweho abantu benshi.

Ifoto y'umwe mu bishwe muri Jenoside ku Muhima
Ifoto y’umwe mu bishwe muri Jenoside ku Muhima

Ukurikije imiterere y’aho imibiri yabonetse, ikigaragara ni uko habayeho guhisha amakuru igihe kirekire kuko hari ibikorwaremezo byahashyizwe nyuma ya Jenoside, birimo amatiyo y’amazi n’imiyoboro ya murandasi, kandi n’icyobo bayisanzemo kikaba kitarengeje metero ebyiri z’ubujyakuzimu.

Mibilizi (Rusizi)

Muri rusange mu Ntara y’Uburengerazuba ni ho habonetse imibiri myinshi y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu Karere ka Rusizi, ahabonetse imibiri 1,240 irimo 1,236 y’abiciwe mu isambu ya Paruwase ya Mibilizi, n’indi ine yabonetse mu yindi mirenge.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Rusizi, bwavuze ko iyo mibiri yatangiye kugaragara guhera tariki 23 Werurwe kugeza hagati muri Gicurasi 2023 ubwo abaturage bari mu gikorwa cyo guca amaterasi y’indinganire.

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mibilizi ni abahahungiye baturutse muri Komine Kimbogo, Gishoma, Nyakabuye, n’igice cya Bugarama.

Icyo Paruwase ya Mibilizi yabivuzeho

Igisonga cya Musenyeri, Ignace Kabera, nawe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko atigeze amenya ko iyo mibiri yajugunywe mu isambu ya Paruwasi, ahiciwe Abatutsi benshi cyane mu bihe bitandukanye kugeza ku itariki 30 Mata, abasigaye bakajyanwa ku musozi wa Nyarushishi aho bakomeje kwicwa urusorongo.

Musenyeri Kabera waje kubasha guhunga akava i Mibilizi ku itariki 12 Kamena, avuga ko bibabaje kuba hari abakoze Jenoside barimo n’abapadiri bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe yajugunywe ariko bakanga gutanga amakuru.

Mu bakoze Jenoside kuri iyo Paruwase, harmo n’abapadiri barimo uwitwa Ntimugura Laurent warangije igifungo cy’imyaka 21, akajya kuba mu rugo rw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu.

Stade Amahoro (Kigali)

Muri Stade Amahoro no mu nkengero zayo, aha ni mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, na ho mu 2023 habonetse imibiri y’abantu barenga 30 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo mibiri yabonywe n’abakozi bari mu gikorwa cyo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro, hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside bageragezaga guhungira muri Stade yari irinzwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR).

Imibiri isaga 30 yabonetse muri Stade Amahoro no mu nkengero zayo
Imibiri isaga 30 yabonetse muri Stade Amahoro no mu nkengero zayo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera ku itariki 01 Nzeri bwatangarije Kigali Today ko bari bamaze kubona imibiri 38, ariko gushakisha imibiri byari bigikomeje kuko mu mihanda ikikije Stade Amahoro hiciwe Abatutsi benshi abandi bakicwa n’ibisasu byamishwaga muri Stade n’abasirikare ba Ex-FAR.

Imibiri yose ibonetse mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw’uturere na IBUKA bategura igikorwa cyo kuyishyingura mu cyubahiro mu gihe cy’iminsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ahenshi bigakorwa ku itariki 13 Mata ku munsi wo kurangiza icyumweru cy’icyunamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka