Murambi: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 12

Kuri uyu wa mbere tariki 21/04/2014, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 12 yabazize iyo Jenoside bari bashyinguye mu matongo yabo.

Muri uyu muhango wo kwibuka by’umwihariko Abatutsi bagera ku bihumbi 50 biciwe aha i Murambi no guherekeza mu cyubahiro izi nzirakarengane zegerejwe izindi, Depite Nkusi Juvenal wahagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro yavuze ko ari ukubasubiza icyubahiro batahawe mu gihe cya Jenoside.

Ati “ni ukubashyingura kugira ngo bahabwe icyubahiro bambuwe tukibasubize nk’abantu. Twongere twibuke kandi dufatanya no kwibuka abari hano i Murambi bose”.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 yari ishyinguye mu matongo.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 yari ishyinguye mu matongo.

Depite Nkusi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1963 itabashije gusiga icyimenyetso uretse agahinda yasize mu mitima, ariko ubu kuba ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bituma abantu babasha kwibuka ko yabayeho ndetse n’ingaruka zayo.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guharanira ko ingengabitekerezo ya Jenoside yaranduka burundu mu mitima y’Abanyarwanda, n’ubwo bimaze kugabanuka mu buryo bugaragara.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.

“Abayobozi duhari, njyewe ndahamagarira cyane cyane abo muri iyi ntara (y’amajyepfo) kureba ko ingengabitekerezo ya Jenoside, amagambo atoneka tubihagaritse burundu. Nanabashima hari intambwe imaze guterwa ugereranyije n’ibyaha by’urwo rwego byajyaga bikunda kugaragara muri iki gihe cyo kwibuka,” Guverineri Munyantwali.

Minisitiri ufite umuco na Siporo mu nshingano ze, Protais Mitali, yagaye cyane abayobozi bari bafite inshingano zo kureberera abaturage ariko bakaba aribo bategura kurimbura bamwe muri bo, bakabitoza n’abaturage ngo bice bagenzi babo ndetse n’amahanga akabashyigikira abatiza umuhoro ngo bisenyere igihugu.

Minisitiri w'umuco na siporo, Protais Mitali.
Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali.

Minisitiri Mitali yakomeje avuga ko ikibabaje kurusha ibindi ari uko abo bayobozi harimo abakibungana hirya no hino uwo muhoro batijwe bagamije kugaruka kurangiza umugambi wabo n’ubwo batabishobora.

Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko n’uwo muhoro batijwe bamwe muri bo n’ubu banze kuwutirura. Baracyawubungana ngo bazagaruke batsembe n’ubwo baziko batabishobora”.

Bamwe mu baturage n'imiryango ifite ababo bashyinguye i Murambi bitabiriye kubibuka.
Bamwe mu baturage n’imiryango ifite ababo bashyinguye i Murambi bitabiriye kubibuka.

Abatutsi bagera ku bihumbi 50 bari bahungiye aha i Murambi abandi bakahazanwa n’ubuyobozi babanje kujya baterwa bakirwanaho bakoresheje amabuye, ariko mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21/04/1994 mu masaha ya saa cyenda nibwo batunguwe n’igitero cy’abantu benshi ndetse bafite intwaro nk’imbunda, amagerenade n’iza gakondo birwanaho nk’ibisanzwe ariko baza kuganzwa baricwa.

Aha i Murambi hagizwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi hari hari kubakwa ishuri ry’imyuga ritaruzura, ubu habaye ishuri ry’amateka ya Jenoside kuko hari mu nzibutso zigaragaza nza uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka