Murambi: Ahari hagenewe ishuri ry’imyuga ubu habaye ishuri ry’amateka

Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe rufatwa nka rumwe mu zigaragaza neza umugambi wo kurimbura Abatutsi, ubusanzwe hari hari kubakwa ishuri ry’imyuga ariko Jenoside iba kuryubaka bitararangira.

Iri shuri ryaje gukusanyirizwamo Abatutsi hanyuma baza kwicwa, imibare ivugwa ikaba igaragaza ko haguyemo Abatutsi bari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50.

Ngo Abatutsi bamaze gukusanyirizwa muri iki kigo cy’imyuga, abicanye bahita baca amazi n’umuriro byajyagayo, bityo inzara n’inyota birabica; nk’uko Nk’uko bitangazwa na Mukakarisa Gertulde, umukozi wa komisiyo yo kurwanya Jenoside uyobora abantu baje gusura uru rwibutso.

Nubwo bari bashonje ariko ngo ntibyababuzaga kwirwanaho mu gihe batewe, urugero ni igitero cyabateye ku itariki ya 18/04/1994 maze bakakiburizamo.

Inzu y'amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa jenoside rwa Murambi.
Inzu y’amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa jenoside rwa Murambi.

Tariki ya 19/04/1994 nibwo Perezida wa Guverinoma y’inzibacyuho, Sindikubwabo Theodore, yaje gukoresha inama ubutegetsi bwa perefegitura ya Gikongoro akabasigira amasasu, imihoro, ndetse n’abasirikari hagamijwe kubongerera ingufu.

Kuri iyo tariki ya 19 kandi abaturage batahigwaga bari baturiye aha i Murambi barimuwe bacumbikirwa mu mujyi wa Gikongoro mu kigo cy’amashuri cya ACEPER kugira ngo batazagira uwo bahisha.

Mu masaha ya saa cyenda z’ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21/04/1994, nibwo igitero cyabatunguye maze bagenda bagiye kwitabara nk’ibisanzwe ariko abagiye mbere bararashwe banaterwa gerenade bityo abicanyi binjira mu kigo barasa banasonga abatari bapfa, ari nako basahura ibintu bari bahunganye.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo ngo haje agahenge amasasu abashiranye ariko mu kanya gato ngo bazaniwe andi bityo bakomeza kwica. Kuri iyo tariki 21/04/1994 mu masaha ya saa tanu nibwo Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro yaje guhemba abicanyi.

Mu gutaba imibiri yari myinshi muri iki kigo ngo hakoreshejwe imashini zigacukura imyobo zigatabamo iyi mibiri.

Kuva tariki ya 22/06/1994 kugeza kuya 22/08/1994, perefegitura ya Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zari mu maboko y’Abafaransa mu cyitwaga zone turquoise.

Ubwo ingabo z’ubufaransa zari aha i Murambi ngo nazo zagize uruhare mu kwica Abatutsi bahahungiraga, aho ab’igitsinagore bafatwaga ku ngufu, abasore bakabohwa bakajyanwa muri kajugujugu bakabata muri Nyungwe.

Urwibutso rwa Murambi urebeye kure ahagenewe guhagarara ibinyabiziga.
Urwibutso rwa Murambi urebeye kure ahagenewe guhagarara ibinyabiziga.

Abafaransa kandi ngo banakoze ibikorwa byo gushinyagurira Abatutsi bari bariciwe aha i Murambi, kuko bakoze ikibuga cy’umupira w’intoki (Volleyball) hejuru y’ibyobo byatabwemo imibiri y’Abatutsi bahaguye bakajya bahakinira.

Imiterere y’aka gasozi ka Murambi nayo ngo yagize uruhare mu gutuma harokoka Abatutsi mbarwa mu bari bahahungiye, kuko imisozi yose igakikije igasumba bityo kakaba kitegewe impande zose, uwari kugerageza kwiruka bari kuba bamureba.

Urwibutso rwa Murambi rugizwe n’ibice bibiri bisurwa aribyo; inzu y’amateka yaranze u Rwanda kuva mbere y’ubukoroni kugeza mu gihe cya Jenoside, ndetse n’igice cy’inyuma kigizwe n’imva rusange, ibyumba bibitsemo imibiri 848 igaragaza neza uburyo abantu bapfuyemo kuko igifatanye.

Hari kandi igice cy’Abafaransa kigizwe n’ahari ibendera ryabo, aho bakiniraga volleyball hejuru y’imibiri ndetse n’ibyobo byataburuwemo imibiri yashyinguwe mu cyubahiro.

Hari kandi imwe mu myenda abahahungiye bari bambaye, ndetse n’icyobo kimwe mu byataburuwemo imibiri batasibye kugira ngo kijye gisurwa mu mwanya w’ibyobo byose byari birimo imibiri.

Mu rwego rwo gukomeza kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi aha i Murambi hari kontineri zibitsemo imibiri mu buryo bwa Gihanga ku buryo ishobora kumara igihe kirekire itangiritse.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hakorwa iki iyo umuntu ashaka ko inkuru zisohoka

FODECO yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Natwe twasuye urwibutso rwa Murambi tariki ya 25/4/2013 ariko ntabwo mwabigaraje kugirango abanyarwanda bamenye icyo bagomba gukora nkuko twabikoze kandi mubyukuri isomo urubyiruko rwa FODECO rwahavanye n’inkunga bahatanze muri Nyamagabe ari ikintu cyo kwishimira

FODECO yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka