Muhanga: Ubuyobozi burasaba abaturage kwitegura neza #Kwibuka32
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abaturage kwitegura neza kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabitangarije mu muganda wo gusukura ku Rwibutso rw’Akarere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kabgayi, ahahuriye abaturage b’Utugari twegereye urwo Rwibutso mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.
Yabigarutseho ashingiye ku kuba iyo gahunda zo kwibuka zigeze, ari bwo hakunze kugaragara ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside, nyamara aribwo baba bakeneye ababafata mu mugongo.
Agira ati, "Hari abantu bavuga amagambo mu gihe cyo kwibuka, ukibaza niba ari ayo mu kanwa cyangwa ku mutima. Ntabwo bikwiye ko abantu bitandukanya n’igihe cyo kwibuka amateka yacu".
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari igihe gihuza Abanyarwanda n’amateka asharira banyuzemo.
Ni na yo mpamvu asaba Abanyarwanda bose by’umwihariko abatuye aka Karere kubigiramo uruhare, bakitabira ibikorwa byo kwibuka, bitabujije ko n’indi mirimo ikomeza gukorwa.
Agira ati, "Hari abantu usanga bari mu bikorwa by’amarangamutima, bitajyanye no guha agaciro ibikorwa byo kwibuka. Ndasaba abantu gukomeza imirimo, ariko bakanibuka gushyira mu gaciro, ntibarenze n’ubwo nta mabwiriza ahari cyangwa amategeko mashya, abantu bakwiye kuzirikana ibikorwa byo kwibuka"
Asaba kandi abikorera gufasha muri ibyo bikorwa byo kugira uruhare mu migendekere myiza yo kwibuka, bafasha abatishoboye barokotse Jenoside kubaremera ku rugerero rw’ubushobozi bafite kuko nta gipimo runaka giteganyijwe.
Agira ati, "Nta gipimo runaka cyo kugena uburyo umuntu aremera undi, turasaba ko PSF mwazabidufashamo, abantu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakegerwa ku kigero cy’ibishoboka bihari".
Senateri Mukabalisa Donatille wari waje kwifatanya n’Abanyamuhanga muri uwo muganda, yagarutse ku ihame remezo ryo gukumira no kurwanya Jenoside nka rimwe mu yo Igihugu kigenderaho.
Avuga ku muganda wo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Mukabalisa yasabye ko abaturage binjira mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, hazirikanwa no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Agira ati, "Turifuza ko igihe cyo kwibuka kiba icyo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, bakabwirwa amagambo meza abagarura imitima, kuko baba basubiye inyuma, kandi ugasanga muri icyo gihe ahubwo ari ho haduka amagambo mabi, aho bizagaragara na ho ni ukuzabakurikirana mu mategeko"
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibaye hakiri ikibazo cy’urwibutso rwa Kabgayi rufite umwanya muto wo gushyinguramo imibiri igenda iboneka, ariko ko hari ingamba zafashwe ngo bitazateza ikibazo.
Avuga ko babaye bafashe umwanzuro wo guhindura amasanduku asanzwe ashyiguyemo imibiri y’abaruhukiye mu rwibutso rw’Akarere.
Ayo masanduku ngo atwara umwanya munini, kuko akoze ari magari mu butambike, ugereranyije n’imiterere y’urwibutso, ubu bakaba bagiye gukoresha agabanya uwo mwanya ahubwo akongererwa ubuhagarike, kuko hejuru habaga hakiri umwanya, mu rwego rwo gushaka igisubizo cyihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|