Muhanga: Ishuri rya ICK ryibutse Abatutsi bazize Jenoside
Ku mugoroba wa tariki ya 26/04/2014 Ishuri rikuru rya ICK riherereye mu karere ka Muhanga naryo ryifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Umuhango ukaba watangijwe n’urugendo rw’abanyeshuri biga muri iki kigo, abayobozi baryo ndetse n’inshuti zitandukanye.
Urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri iri shuri rikuru rwerekeza ku rwibutso rw’i Kabgayi, abahawe amajambo bagarukaga ku nyigisho abarezi bagendaga baha abana babo kugeza naho Jenoside yakorewe Abatutsi iba; bakavuga ko iyo urubyiruko ruhabwa uburere buboneye rukigishwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda kuva mu buto bwabo Jenoside itari kubaho.
Padiri Kagabo Vincent, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’i Kabgayi (ICK) yashimiye ibyo umuryango w’abanyeshuri umaze gukora mu gihe umaze utangiye kuko ufasha abahuye n’ihungabana ndetse ukita by’umwihariko ku nshike zidafite intege aho zibafasha kuva mu bwigunge zikabaremamo icyizere cyo kubaho.
Akaba asaba urubyiruko kwitandukanya n’abantu bacyubakira ku moko, ahubwo rukagendera ku ndagagaciro z’Abanyarwanda rutegura ejo hazaza heza hazira umwiryane. Akavuga ko kugeza ubu abantu badakwiye kwibanda ku kwiga science gusa ahubwo ko bakwiye kwibanda no kuri conscience.

Gatayire Claire, umuyobozi wungirije wa kabiri w’umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) yavuze ko abarezi bagomba gushyira ingufu mu nyigisho nziza baha abana babo, kugirango bakurane umuco nyarwanda bamenye na kirazira icyo ari cyo kubera ko iyo ureze neza uba urereye igihugu.
Yagizer ati “Abana twigisha bamwe bafite ababyeyi barokotse, abandi ni abafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside, ndetse hari n’abafite abarebereye bo ntibagire icyo bakora aba bose bari mu biganza byacu inyigisho tubaha zigomba kubereka ko ari Abanyarwanda, kandi ko bafite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.’’
Rukundo Constantin ahagarariye umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside muri ICK yavuze ko uruhare urubyiruko rwagize muri Jenoside rwari gusigira urubyiruko ruriho ubu amasomo kugirango ibyo rwakoze bitazongera gukorwa n’urubyiruko ruriho ubu.
Yagaye urubyiruko rutitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabaye uyu munsi avuga ko inyigisho n’ubutumwa bihatangirwa bireba mbere na mbere urubyiruko.
Ishuri rikuru ry’i Kabgayi ryibuka Abatutsi bazize Jenoside mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Kane, ryatangiye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bahitanywe na Jenoside mu mwaka wa 2002.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|