Muhanga: Bibutse abagore n’abana, basaba ababyeyi kuvugisha ukuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi bibutswa kuvugisha ukuri mu biganiro bagirana n’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yagaragaje ko umubano hagati y’umubyeyi n’umwana, ari inkingi ya mwamba mu buzima bw’ejo hazaza, bityo ko kurera abana bisaba no kububakamo icyizere gishingiye ku kuri kw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko kandi rwasabwe kuba maso, rukagira umuco wo gusesengura, no kwirinda kwakira ibyo rubonye byose cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, usanga ikwirakwizwa n’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ubundi ababyeyi nabo bakibuka ko bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside mu mvugo bumva, birinda kuyagoreka.
Kwibuka Abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Muhanga, ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabyo ku rwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukarunyana Eveline warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba atuye mu Murenge wa Shyogwe, mu buhamya yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yamusize iheruheru, ikamutwara n’abagize umuryango we, nyuma ya Jenoside yongeye kwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza.
Agira ati, "Nyuma ya Jenoside nongeye kujya mu ishuri niga mfite ibikomere byinshi, ariko niga ubuganga kugira ngo njye nita ku bababaye, ubu noneho murabona ko mfite akamwenyu ku munwa, kuko nagize abana ndetse maze no kugira umwuzukuru, Inkotanyi ni ubuzima zadusubije ubuzima".
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert muri icyo gikorwa cyo kwibuka, abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye urubyiruko kwirinda kwakira ibibonetse byose kuko ariho ruhurira n’ingengabitekerezo igaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Agira ati, "Rubyiruko nimwe mizero y’Igihugu, ntimukamire ibibonetse byose by’umwihariko ibinyura ku mbuga nkoranyambaga, mushishoze, musesengure, mwitondere bene abo bashaka kugoreka amateka".
Nshimiyimana anasaba kandi ababyeyi kwibuka ko bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka batayagoreka, kuko abana bakurikiza amakuru baba bahawe n’abo babana umunsi ku wundi.
Agira ati, "Nitwige kubwira abana bacu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tutayagoreka, tuyababwire mu buryo bumva bitewe n’ibyiciro by’imyaka yabo, nibyo bizatuma ntawe ubashuka bityo bakure bazi ukuri".
Usibye kwibuka Abana n’abagore, ibigo by’amashuri byo mu karere ka Muhanga by’umwihariko mu Murenge wa Nyamabuye, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi babo, nabo bakoze igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bashyira indabo ku kwibutso rwa Kabgayi, banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 12 ziharuhukiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|