Muhanga: Baragaya abikorera bashoye amafaranga mu kwica Abatutsi

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Muhanga, uragaya abikorera bo muri icyo gihe bashoye amafaranga n’ibikoresho mu kwica Abatutsi mu 1994.

Umuryango IBUKA ugaragaza ko abikorera barimo abacuruzi, bari bafite amafaranga menshi n’imodoka zafashaga Leta kwihutisha umugambi wa Jenoside, ndetse bakanica bamwe muri bagenzi babo bari abacuruzi, aho kubafasha kurokoka bagendeye ku nyungu bari bahuriyeho.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Fidel Dushimimana, agaragaza ko abikorera bagize uruhare muri Jenoside, aho batwaraga interahamwe kwica hirya no hino, no kugura ibikoresho by’ubwicanyi, bituma kubera ubushobozi bari bafite, banagera kure kuko bashoboraga kugeza interahanwe hirya no hino mu modoka zabo.

Avuga ko i Kabgayi ariho hari hasigaye Abatutsi abandi barashize, bituma interahanwe zo hirya no hino ziza kwica Abatutsi, zikabapakira imodoka zikajya kubicira ahantu hatandukanye.

Agira ati "Ubushobozi bw’abacuruzi bwo kugira amafaranga, bwatumye interahanwe zibukoresha zigatwarwa mu modoka zikajya kwica hirya no hino habaga hasigaye Abatutsi. Turagaya abikorera icyo gihe bakoresheje ubushobozi bw’ubutunzi bwabo muri Jenoside, aho kubukoresha barokora ubuzima bw’abahigwaga".

Ashimira uburyo uyu munsi urwego rw’abikorera, rushyira imbaraga mu gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda aho kwishora mu bwicanyi.

Agira ati "Nyuma ya Jenoside abikorera bagenda bagira uruhare mu gushyigikira Leta n’imiryango yita ku barokotse Jenoside mu iterambere no mu isanamitima, ibyo turabishimira abikorera".

Yongeraho ati "Abikorera bishwe muri Jenoside barakoraga, bakabona inyungu yo guteza imbere Igihugu ariko nticyabibonaga nk’inyungu, kuko aho kubafasha gutera imbere abayobozi bahisemo kubica birengagije agaciro bari bafitiye Umuryango Nyarwanda".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba abikorera bagira uruhare mu gufasha ibikorwa byo Kwibuka, bikagenda neza ari ukongera guhumiriza abarokotse mu bihe bitoroshye bahuriramo n’ingaruka za Jenoside.

Agira ati "Mwatumye hari ibikorwa bigenda neza muri iki gihe cy’iminsi 100 twibuka abazize Jenoside, ni umusanzu ukomeye kuko ubushobozi mwatanze n’inkunga mwageneye abarokotse, ibafasha gukomeza kurwanya ubwigunge".

Uhagarariye urwego rw’abikorera, PSF, ku rwego rw’Igihugu, Mutagoma Felix, avuga ko nk’uko uhagarariye IBUKA abigarukaho, iyo abikorera badashyira koko imbaraga mu gutanga amafaranga n’imodoka zo kwifashisha, Jenoside itari kugira ubukana nk’ubwo yakoranywe, agashimangira ko kwibuka Jenoside ari ukugaruka ku guhangana n’abagishaka kuyipfobya baba ababa mu Rwanda, mu bihugu bikikije u Rwanda no ku mugabane w’u Burayi.

Agira ati "Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa kigamije guhumuriza abarokotse, kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside no kwihesha agaciro kuko nta waremewe kwicwa, ndetse no gufata ingamba nshya zo gukomeza kwiteza imbere, kandi abarokotse Jenoside nabo bateye iyo ntambwe mu ishoramari ritanga akazi kuri benshi bakanateza imbere Igihugu".

Avuga ko kuba abari gukora ishoramari rigezweho uyu munsi barimo abafite imyaka hagati ya 30 na 40, hari icyizere cy’uko hazanabaho abikorera beza batarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abikorera mu Karere ka Muhanga banaremeye abarokotse Jenoside babaha inka enye, kandi abazihawe bavuga ko bagiye gukomeza gukora bakiteza imbere kuko izo nka zibakura mu bwigunge, bagakora bakiteza imbere babona amata n’ifumbire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka