Muhanga: Abikorera basabwe guhindura isura mbi y’abanyemari bakoze Jenoside
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urwego rw’abikorera (PSF) kugira uruhare mu guhindura isura mbi rwambitswe n’abanyemari, bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babisabwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ubuyobozi bw’Akarere bwabagaragarije uko bamwe mu banyamafaranga, bayakoreshejeje mu gutera inkunga no gukora Jenoside.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, atanga ingero z’abanyamafaranga bateguye, bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku isonga haza Kabuga Félicien uherutse gupfa agikurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside.
Agaragaza kandi abacuruzi bakomeye nka Kamali Isaac n’uwitwa Ngarambe, batanze imodoka zabo n’amafaranga ngo bifashe Interahamwe kwica Abatutsi.
Agaragaza ko na n’uyu munsi ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, kandi ko n’abikorera bafite inshingano yo kuyikumira no kuyirwanya, kuko abayifite cyane bari ku mipaka ihana imbibi n’u Rwanda.
Agira ati, "Turasaba ko abikorera n’uyu munsi batandukana n’imigirire nk’iy’abashoye ubutunzi bwabo muri Jenoside. Kugira amafaranga ariko ukanagira ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyorezo, ni akaga ntimukwiye kuzamera nka bariya batangaga imodoka zo kwikorera Interahamwe, zijya kwica no gutanga imihori yo gutema Abatutsi".
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko Abatutsi benshi baganaga iy’ubucuruzi, kuko babaga barimwe amahirwe yo kwiga ngo bazakore indi mirimo, ariko bishwe na bagenzi babo muri Jenoside banabasahura ibyabo.
Agira ati, "Kwibuka abikorera ni umwanya wo kuzirikana uko bishwe bazira uko bavutse, tunagaya abacuruzi bashoye imari yabo muri Jenoside aho gufasha abahigwaga, tunashimira uruhare abikorera uyu munsi bagira mu kubaka Igihugu".
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Nyirishema Félix avuga ko abanyamafaranga ari abantu bakomeye, bakwiye kuba bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu aho kugisenya, bityo ko abikorera b’uyu munsi bahisemo guharanira iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.
Avuga ko mu rwego rwo gusaba Igihugu no kongerera imbaraga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, PSF ya Muhanga igenera buri mwaka inkunga ku miryango itishoboye y’Abarokotse Jenoside.
Uyu mwaka bakaba baragennye inkunga yo kongerera igishoro cya Miliyoni enye ku bacuruzi baciriritse, bikazakirwa ku bufatanye n’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA mu Karere ka Muhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|