Muhanga: Abaturage barashishikarizwa kuzitabira urugendo rutegura ijoro ryo kwibuka

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burakangurira abatuye aka karere kwitabira urugendo ruzaba nyuma y’umuhango wo gutangiza icyuamo tariki 07/04/2013 kuko uru rugendo rutari rusanzwe rubaho mu turere.

Mu busanzwe uru rugendo rwakorerwaga gusa mu mujyi wa Kigali aho abayobozi bakuru b’igihugu bayobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame bakora urugendo ruva ku nteko ishingamategeko n’amaguru kugera kuri stade Amahoro i Remera ahasanzwe habera ijoro ryo kwibuka.

Abatuye uturere nabo basabwa ko uru rugendo rwakorerwaga mu mujyi wa Kigali gusa rwajya rukorerwa no mu turere mu rwego rwo gukomeza guha agaciro no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Gashugi Innocent, umukozi w’akarere ka Muhanga ufite mu nshingano ze umuco asaba abatuye aka karere ko bakumva ko iki gikorwa kibareba bakakitabira.

Hamwe na hamwe mu turere hakunze kugaragara ikibazo cy’ubwitabire buke mu bikorwa byo kwibuka mu gihe cy’icyunamo kuko hari abayobozi bajyiye bashinja abaturage babo ko bafata icyunamo nk’igihe cy’ikiruhuko.

Umukozi w'akarere ka Muhanga ufite mu nshingano ze umuco, Gashugi Innocent.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ufite mu nshingano ze umuco, Gashugi Innocent.

Gashugi akomeza asaba abaturage bo muri aka karere ko bajya bitabira n’ibindi bikorwa byo kwibuka bizaba muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ndetse na nyuma yacyo kuko ngo iminsi yo kwibuka ari ijana.

Tariki 12/05/2013, abatuye mu mujyi wa Muhanga bazifatanya n’abafite ababo baguye muri ADEPR i Nyabisindu ho mu murenge wa Nyamabuye.

Tariki 25/05/2013 hakazaba igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri idashyinguwe neza iri ku murenge wa Mushishiro ikazashyingurwa ku rwibutso rwo mu murenge wa Nyarusange.

Abafite ababo bashyinguye i Mushishiro batangiye kuganirizwa kugira ngo bumve iki gikorwa kuko bashaka ko abantu babo bahabwa icyubahiro bakwiye kuko bashyinguwe mu gihe Jenoside yari ikirangira amikoro ari make.

Umwaka ushize, urwibutso rwa Nyarusange rwashyunguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 825.

Ku itariki 02/06/2013 i Kabgayi naho bazibuka bantu baguye mu bigo bihari byaba iby’amashuri n’ibya kiliziya gatolika ihari n’ahandi. Nyuma kwibukaba bikazakomeza kuko hazibukwa n’abahoze ari abakozi ba Leta bakoreraga amakomini atandukanye.

Ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu yo Kurwanya jenoside bukomeje gukangurira abitabira kwibuka abazize Jenoside mu bikorwa byateguwe ko bajyendana n’igihe aho kwambara idutambaro twa move nk’ibisanzwe ahubwo bakambara udufite ibara risa n’ivu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka