Muhanga: Abarokotse bubakiwe amazu barasabwa kuyafata neza

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga barasabwa gufata neza amazu bubakiwe kugira ngo atazabapfira ubusa.

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, tariki 06/04/2012, ubwo batahaga ku mugaragaro amazu agera kuri 5 yubakiwe imiryango 5 yo murenge wa Nyamabuye nyuma y’igihe kirekire batagira amazu yabo bwite.

Aba baturage bavuga ko bishimiye kubona amazu yabo bwite kuko ubuzima bwo kuba mu bukode butari buboroheye.

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi, Bizimana Eric, yasabye abahawe amazu kuyafata neza nk’aho ari ayabo bityo bazamure ibikorwa bibateza imbere. Bizimana avuga kandi ko kuba babonye aya mazu byagakwiye kuba imwe mu nzira zo kwivana mu bwigunge bityo ntibaheranwe n’agahinda.

Imiryango 5 yahawe amazu harimo inzu imwe yubatswe mu kagari ka Remera, indi imwe iherereye mu kagari ka Gitarama n’amazu atatu yubatswe mu kagari ka Gifumba.

Imwe mu miryango yatujwe mu mudugudu wa Gifumba mu kagari aka Gifumba yagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko mu mudugudu batujwemo hari ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Mu myaka ibiri ishize mu karere ka Muhanga hamaze kubakirwa imiryango itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 124.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka