Mugina: Abatutsi hafi ibihumbi 40 biciwe kuri kiliziya bari bizeye kuharokokera
Mu cyahoze ari komine Mugina ubu akaba ari mu Karere ka Kamonyi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri kiliziya ya Paruwasi ya Mugina hiciwe Abatutsi hafi ibihumbi 40 bahahungiye bizeye kurokoka birangira ahubwo bahiciwe.

Abahazi bahita ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Hagizwe n’imisozi myiza ndetse n’ibibaya, hakaba kuva kera hari hatuwe n’Abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye kandi babanye neza kuko bavugaga ko ari ‘Rubanda rw’Umwami’, gutoteza Abatutsi bikaba byaratangiranye n’umwaduko w’amashyaka menshi.
Umusaza Jean Baptiste Bagirishya, umwe mu Batutsi mbarwa barokotse ubwicayi bwabereye kuri iyo kiliziya ya Mugina, aganira na Kigali Today, agaruka inyuma gato mu mateka, asobanura uko Abatutsi bagiye bagirirwa nabi.
Ati “Haje amashyaka menshi nibwo ibibazo byatangiye kuvuka, biba bibi kurushaho mu 1963, ubwo bavugaga ko Inyenzi zateye mu Bugesera. Icyo gihe Abatutsi bari bakomeye barafashwe ngo ni ibyitso by’Inyenzi, barakubitwa bikomeye, barafungwa ku buryo hari benshi banaguye mu buroko, gusa nyuma abatarapfuye baje gufungurwa”.
Icyo gihe ngo ni nabwo mu mashuri ivangura ryakomeye, aho buri gitondo abarimu bahagurutsaga abana b’Abatutsi ngo bigaragaze, baheraho babuzwa kujya mu mashuri yisumbuye na bake bajyagayo bakiga ubwarimu gusa, ntibemererwe kwiga ibyo bashaka atari abaswa.
Mu 1973 nibwo hongeye kubaho kwibasira cyane Abatutsi babamenesha kuko icyo gihe banabatwikiye inzu nk’uko Bagirishya akomeza abivuga.
Ati “Kayibanda amaze gukora ‘Coup d’Etat’, twibwiye ko tubonye agahenge. Si ko byagenze kuko Abatutsi barasahuwe, barameneshwa batwikirwa inzu. Nyuma habonetse agahenge twagarutse mu ngo ugasanga urugi bagusahuye bararukingishije ntuvuge, inka yawe bakayibaga ureba ntukome kuko icyo wabaga ukeneye ari amahoro ibintu ugashaka ibindi”.
Mu 1990, ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, ku Mugina itotezwa ry’Abatutsi ryarushijeho kwiyongera, bakabuzwa amahwemo, gusa ngo ntabwo bahise batangira kubica, ahubwo mu 1992 nibwo habayeho ubwicanyi, Abahutu bo ku Mugina barebeye ku byaberaga mu Bugesera bahana imbibi.
Umusaza Jean Baptiste Bagirishya ati “Mu Bugesera icyo gihe bari barimo batwikira Abatutsi banabica, Abahutu kavukire bo ku Mugina wabonaga badashaka kubijyamo. Gusa hari abari barahimukiye bavuye za Nyabikenke bari bamenyereye kwica, ni bo bivumbagatanyije batera urugo rw’uwitwaga Birasa Venuste, baramutemagura bamuroha mu ruzi, hanyuma abayobozi barabihosha nta wundi wishwe”.
Mu 1994 nibwo abicanyi bageze ku ntego yabo
Indege ya Habyarimana imaze guhanuka ngo nibwo Abahutu bo ku Mugina batangiye kuzamura umujinya bavuga ko ihanuwe n’Inkotanyi, uduce tumwe nk’ahitwa Kabugondo hari hatuye abaturutse i Nyabikenke batangira kwica, nyuma mu matariki 16 Mata bagaba igitero ahitwa i Jenda, gusa abaho ngo bari bagifatanyije n’Abatutsi kwirwanaho bagisubiza inyuma.
Ibyo ngo byakunze kubera ko na Burugumesitiri wayoboraga komine Mugina, Ndagijimana Callixte atari ashyigikiye ubwicanyi, kuko yagenda ahosha ibitero mu duce dutandukanye.
Ibyo ariko ngo ntibyatinze kuko Ndagijimana byageze aho biramurenga ari ko abantu bapfa, nibwo abari basigaye bahise bahungira kuri Paruwasi ya Mugina, Burugumesitiri akomeza kuhabarindira, bituma haza n’Abatutsi bavaga i Kigali, i Runda, Ntongwe, Kanzenze n’ahandi kuko bumvaga ko hari ubuhungiro.
Ibitero ngo byakomeje kuhaza ariko bigasanga Burugumesitiri n’abapolisi be bahari bakabisubiza inyuma, ni ko kumwigira umugambi nk’uko Bagirishya abivuga.
Ati “Ku itariki 18 Mata, Ndagijimana bamutumije mu nama i Gitarama kuko babonaga adashyira mu bikorwa ubwicanyi. Mu kugaruka yaciye i Ntongwe ari kumwe na Burugumesitiri waho, arakomeza ageze ahitwa i Gisari, ahari impunzi z’Abarundi asanga bamuteze bahita bamwica babanje kumushinyagurira”.
Muri icyo gihe umusirikare witwaga Major Karangwa Pierre Claver wayoboye ubwicanyi, yari amaze iminsi yigisha Abahutu bo ku Mugina ko umwanzi ari Umututsi, bityo ko bagomba kumwikiza.
Ibitero ku Batutsi bari bahungiye kuri kiliziya
Nyuma y’urupfu rwa Burugumesitiri Ndagijimana, mu gitondo cyo ku wa 19 Mata ngo hatangiye kuza ibitero kuri paruwasi noneho ntawe ubitangira, Interahamwe zitangira kwica abantu, gusa na bo bakirwanaho n’amabuye, bigeze aho bisubirayo ariko bikaza buri munsi ari ko abantu bapfa.
Mu matariki 21 Mata ibitero byariyongereye ndetse habaho no kujya gusaba ubufasha mu mpunzi z’Abarundi ngo zize kubafasha kwica, nk’uko Bagirishya abisobanura.
Ati “Imodoka z’abacuruzi ni zo zajyaga gutunda abo Barundi. Bamaze kwiyegeranya n’abasirikare n’Interahamwe, baraje ku ya 25 Mata baduteramo gerenade, bararasa, baratemagura kugeza ku mugoroba bananiwe barataha ariko basiga uburinzi ngo hatagira ubacika, bukeye ku ya 26 Mata baragaruka, baracoca barinigura, ariko hari ababashije kurokoka bahungira i Kabgayi”.
Yongeraho ko nyuma y’icyumweru imirambo itangiye kunuka, bazanye imashini za ‘Caterpillar’ n’imfungwa nyinshi bacukura ibyobo binini bajugunyamo ya mirambo, gusa ngo Croix-Rouge na yo yari ihari, abo basangaga bagihumeka babatwara i Kabgayi baravurwa bamwe barakira barokoka uko.
Bagirishya na we warokokeye i Kabgayi, avuga ko no kugerayo bitari byoroshye kuko bagendaga babica mu nzira, banagezeyo ngo byarakomeje kuko buri munsi Interahamwe zazaga zigatwara abantu zikajya kubica, ku ya 2 Kamena 1994 mu gitondo nibwo Inkotanyi zahageze abari basigaye zirabarokora.
Nyuma yaho abarokotse baje gusubira ku Mugina, kimwe n’abandi. Bagirishya w’imyaka 64 ubu ni ho atuye n’umuryango we, bagashimira cyane Inkotanyi zabarokoye na Leta y’Ubumwe yakomeje kwita ku bacitse ku icumu muri rusange, ubu bakaba bakomeye kandi bariyubatse, bakaba bibuka ababo ku ya 26 Mata buri mwaka.
Urwibutso rwa Mugina ubu rushyinguyemo imibiri 59.011 irimo iy’abiciwe kuri kiliziya n’iy’abandi bagiye bicirwa hirya no hino mu duce twari tugize icyari komine Mugina, nk’uko bitangazwa na Mukabaranga Priscille, ukuriye IBUKA mu Murenge wa Mugina.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|