Muganza: Yashimiye mu ruhame uwamuhishe akanamuherekeza ahunga

Sibomana Callixte warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu yahoze ari Komini Kivu, ubu ni mu Murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru, arashimira Kanyeshyamba Phillipe wamuhishe iwabo mu rugo yarangiza akanamuherekeza ahunga.

Ubwo mu ku wa 16 Gicurasi 2015 hibukwaga abatutsi baguye kuri Paruwasi ya Muganza, nibwo Sibomana yahagurukije Kanyeshyamba maze amushimira mu ruhame kubera ubupfura yamugaragarije.

Sibomana avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga abahigwaga benshi bahungiye kuri paruwasi ya Muganza we agasigara inyuma ashaka guhungisha inka zabo, gusa ngo baje kuzirya ataragera aho abandi bari.

Sibomana (ibumoso) ashimira Kanyeshyamba (iburyo) mu ruhame.
Sibomana (ibumoso) ashimira Kanyeshyamba (iburyo) mu ruhame.

Avuga ko ubwo we yageragezaga gusanga abandi kuri Paruwasi ya Muganza byamubereye ihurizo rikomeye kuko ngo inzira zose zari zuzuyemo abicanyi.

Nyuma ngo nibwo yatekereje guhungira mu rugo rwo kwa Rukwavu ariho iwabo wa Kanyeshyamba, maze ngo baramwakira, baramuzimanira, ndetse baza no kumuherekeza mu gicuku yerekeza i Muganza, ibintu we avuga ko bitakorwaga na benshi icyo gihe kuko abenshi bari bahindutse abicanyi.

Ati “Nahamagariye ku myugariro Kanyeshyamba araza asanga nijye, arankingurira njya mu nzu bampa ibyo kurya ndarya ndangije ndaryama. Mu gicuku nka saa saba n’igice nibwo namubwiye ko ngiye maze aramperekeza muri icyo gicuku, angeza ahantu hafi ariko arabikora. Niba ari hano ahaguruke mushimire rwose yambereye imfura”.

Muhizi avuga ko ibuka iri gushaka abantu barokoye abatutsi kugira ngo bashimirwe mu ruhame.
Muhizi avuga ko ibuka iri gushaka abantu barokoye abatutsi kugira ngo bashimirwe mu ruhame.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Bertin Muhizi avuga ko abantu nka Kanyeshyamba bagiye barangwa n’ibikorwa byo gutabara ubu bari kubashaka mu karere kugira ngo bashimirwe mu ruhame, kuko ngo bakoze igikorwa cy’indashyikirwa.

Muhizi avuga ko iyo muri aka karere haza kuba abantu benshi nka Kanyeshyamba ngo umubare w’abarokotse Jenoside wari kuba ari munini.

Ati “Umuryango Ibuka ubu turi gushakisha abo bantu kugira ngo tubashimire kuko bakoze igikorwa cy’indashyikirwa kandi gikomeye. Iyo tuza kugira abantu nk’abo benshi mu Karere ka Nyaruguru, ubu tuba dufite abantu barokotse benshi”.

Mu Karere kose ka Nyaruguru ubu hamaze kuboneka abantu 4 gusa babashije kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside, bose hamwe bakaba bararokoye abantu 7.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu nkabo natwe Inyabihu turabafite bagize ubutwali baritanga barokora abarenga 15 aboni NDAGIJIMANA J BOSCO NA SINANGUMURYANGO MOISE icyifuzo nuko mugihugu bategura igikorwa cyo kubahuriza hamwe bakamenyana hagashyirirwaho ihuriro kugirango abashaka kubakuraho impanuro bababone muburyo bworoshye nanjye ndi umwe mubo bahishe Imana nayo izabibibukire barakoze cyane

kayisire Anastase yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka