Mu Majyaruguru hagaragaye abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Tariki 07 Mata 2019 ku munsi watangijweho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu baturage barakekwaho kuvuga amagambo apfobya Jenoside.

Ibyo bikorwa by’ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside byagaragaye mu turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umugabo witwa Ndagijimana Pierre w’imyaka 67 wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, mu kiganiro cyo kwibuka cyatangwaga na Kabera Donatille, uwo mugabo ngo yasabye ijambo abaza ikibazo gikubiyemo amagambo apfobya Jenoside.

Munyemana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, mu kiganiro yahaye Kigali Today, yagize ati “Ubwo twari mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, umugabo witwa Ndagijimana Pierre yasabye ijambo abaza agira ati ‛Abantu Bose barapfuye, n’abacu barapfuye’″.

Ngo yongeye agira ati “Twese twabigiriyemo ingorane, kandi mu bapfuye hari abahungaga, hari abagongwaga n’imodoka abandi bakicwa n’abacengezi″.

Munyemana Désiré avuga ko uwo mugabo bamusobanuriye bamubwira uburyo akwiye kwitwara n’amagambo akwiye gukoresha mu bihe byo kwibuka Jenoside abasubiza ko anyuzwe.

Nk’uko Gitifu Ndagijimana yakomeje kubivuga, ngo byabaye ngombwa ko uwo mugabo ajyanwa kuri Polisi, Station ya Remera kugira ngo akomeze abazwe ku byo yavuze.

Ati “Kuba yajyanywe kuri Polisi ni ugufasha abaturage no kubakura mu rujijo.
Nk’ubu hari abaturage benshi, na bo barabitekerezaho bibaze impamvu ataraye mu rugo, bamenye uko bagomba kwitwara mu gihe cyo kwibuka, umuntu nk’uwo asobanuje amagambo nk’ayo bigahera mu kirere kwaba ari uguteza urujijo mu baturage″.

Mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, na ho haravugwa abagabo batatu bakoreye urugomo umwana w’umukobwa w’imyaka 19 ukora mu nzu zicuruza amafunguro (Restaurant) bamubwira amagambo ashingiye ku moko.

Amakuru Kigali Today yamenye ariko ikomeje kubakurikiranira, ngo muri iyo Restaurant hinjiye abagabo batatu basanzwe biyakiriramo, umwe yegera uwo mukobwa amufata mu mutwe arawuhindukiza aramubwira ati “Ariko aka ntabwo ari agatutsi?″, bagenzi be bari kumwe baramusubiza ngo “ Ese ntubireba?″. Arangije amukubita urushyi ku itama.

Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangarije Kigali Today ko ayo makuru yayumvise kandi ko ari kuyakurikirana.

Gitifu Twagirimana avuga ko abo bagabo bahise babura, bakaba bakomeje gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abo bagabo kandi ngo batorotse bamaze gukubita uwitwa Nsabimana Yves ubu urwariye mu Kigo nderabuzima cya Gataraga.

Ngo bamuhoye ko yari aje gukiza uwo mukobwa bakorana muri Restaurant baramwahuka baramuhondagura, barangije baratoroka.

Kuri iki cyumweru kandi, amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko mu Murenge wa Rugarama Akarere ka Burera, mu kabari k’uwitwa Kavamahanga Bernard harwaniye abagabo babiri, aho umwe yishyuzaga undi amafaranga 6000.

Ubwo Mbarushimana Jean Nepo yishyuzaga Dushimimana Pierre Canisius amafaranga 6000, ngo yayamwimye bararwana, bakubitana intebe zari muri ako kabari.

Ari abarwanaga, ari na Nyirakabari, ngo bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Cyanika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka