Mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo hari imibiri itaraboneka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rubavu, baravuga ko hari imibiri batarabona y’abiciwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.

Mu ihuriro ry'iyi mihanda ijya port ya Goma niho hatabwe imibiri y'Abatutsi bazanywe n'amazi
Mu ihuriro ry’iyi mihanda ijya port ya Goma niho hatabwe imibiri y’Abatutsi bazanywe n’amazi

Ni ikibazo benshi mu babuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bibaza, nyuma y’imyaka 25 batarashobora kubona imibiri ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Mu karere ka Rubavu hagiye hakorwa ubukangurambaga mu gutanga amakuru ku hatawe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Kigali Today yagerageje gushaka amakuru ku hagiye hicirwa abatutsi ariko hakaba hataboneka imibiri yabishwe.

Komine Rouge

Komini Rouge ni hamwe hatungwa urutoki mu kuba hari imibiri yahaburiye kandi hariciwe Abatutsi. Ibi biterwa n’uko hari Abatutsi bagiye bicwa bagashyirwa hagati y’imva z’abantu bari basanzwe bashyiguye bigatuma amakuru yaho bari atamenyekana.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Congo mu murenge wa Busasamana
Ikibaya gihuza u Rwanda na Congo mu murenge wa Busasamana

Ubuvumo

Ahandi hagaragazwa, ni ubuvumo bwagiye butabwamo Abatutsi ariko bukaba butazwi cyane cyane mu nzira za Mbugangari na Byahi, yari inzira Abatutsi banyuragamo bahunga bagana Congo, hakaba hari harashyizwe interahamwe n’abasirikare babatangiraga.

Ubu buvumo ni ibyobo birebire biherereye muri aka gace byagiye biboneka nyuma y’uko hari abacukura ubwiherero bakabibona nyamara ntawe uratanga amakuru ko byaba byarakoreshejwe mu guhisha imibiri y’Abatutsi.

Akarere ka Rubavu kahungiwemo n’Abatutsi benshi bahungira mu gihugu cya Congo bavuye mu ma Komini nka Rwerere, Mutura, Kinigi, Mukingo, Nkuli, Gaseke, Giciye, Kanama, Karago, Kayove, Kibilira, Mutura, Nyamyumba, Ramba na Rubavu.

Muri aba hiyongeraho abari batuye mu mujyi wa Gisenyi kubera imirimo bahakora hamwe n’abanyeshuri bari muri Kaminuza ya Mudende Adventist University of Central Africa (AUCA” hamwe n’abigaga mu ishuri rikuru ry’icungamutungo St Fidele.

Kuva tariki ya 7 Mata 1994 bahuye n’ubuzima bugoye abashakaga gukiza ubuzima bwabo bagerageza kwegera umupaka wa Congo bamwe bagize amahirwe yo kwambuka ariko hari n’abandi bahasize ubuzima.

Ni umubare munini wiciwe ku mupaka wa Congo no mu nkengero zawo, nyamara benshi ntibabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside iri mu kirundo cy'amabuye inyuma y'iyi nzu
Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri mu kirundo cy’amabuye inyuma y’iyi nzu

Kigali Today iganira na Mudenge Boniface umwe mu basaza b’inararibonye mu karere ka Rubavu, avuga ko abenshi bavaga mu bice bitandukanye bashaka guhungira muri Congo ariko ngo bose ntibabigeraho.

“Hari benshi bashakaga gukiza ubuzima bwabo bagana inzira ya Congo ariko ntibabasha kubigeraho, kuko Interahamwe zabategeraga ku mupaka zikabica.”

Mukagatoni Leocadien washoboye kurokokera mu gihugu cya Congo avuye muri Komini Rwerere ubu ni umurenge wa Busasamana avuga ko hari benshi biciwe ku mupaka kandi imibiri yabo itabonetse.

“Bari barashyizeho uburinzi bukomeye bw’imbwa ku nkengero z’umupaka, hari abageraga mu kibaya bakibwira ko bageze mu kibaya cya Congo bakaryama bakaruhuka kandi bakiri mu Rwanda interahamwe zikahabasanga zikabica, bagendaga bagwa inzira yose bagana mu gihugu cya Congo nyamara imibiri yabo ntigaragazwa.”

Usibye abagiye bagwa mu nzira bagana mu gihugu cya Congo hari n’Abanyarwanda bahungaga bakomerekejwe bikomeye bagera mu gihugu cya Congo bakitabwaho ariko bikarangiye bitabye Imana.

Kigali Today yagerageje guhura n’abahungiye mu gihugu cya Congo bayitangariza ko iyo Abatutsi bahungiraga mu gihugu cya Congo bajyanwaga mu mujyi wa Goma mu bice bizwi nka Keshero na Kituku bakitabwaho n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

Kigali Today yamenye ko bamwe mubitabaga Imana bashyingurwaga mu irimbi ry’ibitaro bya Goma “Hopital general de Goma” mu gihe hari n’abavuga ko hari abajyanwaga mu irimbi rizwi nka ITIG riherereye muri Zone neutre ya Congo.

Mudenge avuga ko abahungiye mu mujyi wa Goma bari bashyizeho itsinda ryo kubyigaho no kubiganira kugira ngo barebe uko bamenya aho bashyinguwe n’amazina bajye bibukwa ariko baje guhagarara.

Hari amakuru avuga ko hari Abatutsi batabwaga mu mazi umuhengeri ukabajyana mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma, ubu ababarirwa mu ijana bashyinguye ahitwa Kituku ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka