Mu 1990 ni bwo nabonye ko tubayeho ubuzima tudafitiye uburenganzira - Ayinkamiye warokotse Jenoside
Ubwo Igihugu cyajyaga mu bihe by’icuraburindi nibwo ku myaka 11 gusa, Louise Ayinkamiye wavukiye mu cyahoze ari Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yatangiye kubona ibitakwifuzwa kubonwa n’uwo ari we wese, yaba umukuru cyangwa umuto.
Ayinkamiye yavukiye mu muryango w’abana barindwi barimo abakobwa batatu n’abahungu bane, bakagira ababyeyi bombi, ariko bakabaho mu buzima budafite umutekano wuzuye, bari basangiye na bamwe mu Banyarwanda bitwaga Abatutsi, ari na bo bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya yatanze ubwo hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ayinkamiye yavuze ko mu 1990 ari bwo umuryango wa nyina wari utuye muri Komine Kibirira wishwe wose ubwo hicwaga Abatutsi barenga 350, ari nabwo yahise atangira kubona ko babayeho ubuzima badafitiye uburenganzira.
Ngo ubwo yabaga ari iwabo mu rugo ni kenshi cyane yumvaga induru n’amafirimbi bivuzwa, ababyeyi bakababyutsa bakajya kubacumbikisha mu baturanyi cyangwa ku Kiliziya no mu babikira.
Kimwe mu byamuteraga igikomere ni uburyo mu ishuri yigagamo barimo ari Abatutsi babiri gusa, bakaba ari bo bahoraga bahagurutswa hagendewe ku bwoko.
Bitewe n’uko iwabo bari bifashije byatumaga yibaza impamvu ari we ukorerwaho ibyo bintu.
Ati “Ikintu cyanteraga igikomere gikomeye ni uko nabonaga iwacu mu rugo twifashije, mu buryo ntatekerezaga ko ari twe dukwiye kuba turi abantu bameze gutyo. Najyaga ntekereza ko ahari bibaye ari ibigurwa bagombye kuba barabiguze, kugira ngo natwe twibone mu muryango nabonaga abandi benshi babarizwamo, kandi bikadutera ipfunwe mu bandi.”
Tariki 07 Mata 1994 ni bwo yumvise iby’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, nk’uko abandi bariho icyo gihe babimenye, ariko ntiyari azi ingaruka bigiye kubagiraho, ariko yabonye abandi bahise bijima nk’aho habaye ikintu kidasanzwe.
Mu bana barindwi bavukana iwabo hari batanu ndetse na se, kuko Jenoside yatangiye nyina ari mu cyahoze ari Gitarama aho yari yagiye gusura umwisengeneza we, mu gihe musaza we w’imfura akimenya ibirimo gutegurwa na we yafashe umwanzuro wo kugenda nijoro n’amaguru i Gitarama, n’undi wari waragiye kwiga i Mukarange mu bihaye Imana.
Ati “Mu ijoro rya tariki 07 zishira 08, hari umuryango twari duturanye wabaga ahitwaga i Bweramana, baraye babishe, wari umuryango mugari cyane, hanyuma nkangutse mbona iwacu hateraniye abantu benshi, ndikanga, barambwira bati kwa Ndakubona bapfuye.”
Akomeza agira ati “Mu gitondo Papa abyuka abwira mukuru wanjye ati jyana murumuna wawe na musaza wawe muto mujye ku Kiliziya, natwe nimugoroba turaza kubasangayo. Yari Kiliziya ya Nyange ni ho bari barimo kutwohereza, nahise mbabwira nti mwanyemereye nkajya kwa Marene wanjye, nari mfite umubyeyi wa batisimu, nari maze iminsi mbatijwe. Numvaga ari ahantu mparaye ntabwo ari uko nari nzi ko naharokokera.”
Ngo kuko n’ubundi ku Kiliziya hatari amakiriro baramureka ajya aho yari asabye kujya, ari nabwo aheruka abavandimwe be barimo bakuru be, basaza be ndetse na se, kuko batigeze bongera kubonana ukundi, kubera ko yakomeje kungenda amenya amakuru y’urupfu rubi bapfuye, biciwe mu Kiliziya, ku itegeko ryatanzwe na Padiri wari umuyobozi wayo ry’uko isenywa kugira ngo bizere neza ko Abatutsi bayirimo bose barangiye.
Nubwo aho Ayinkamiye yari yarahungiye umugabo waho atahigwaga, ariko umugore we yarahigwaga, ku buryo hahoraga ibitero buri munsi, bakabasohora bagahagarara hanze. Babaga bitwaje intwaro gakondo zose bakoreshaga zirimo imihoro, bakinjira mu nzu bagasohora ibintu byose bakabimena bashakamo umugore w’uwo mugabo, bamubura bagasohoka bakagenda.
Uwo mubyeyi ngo iyo bamenyaga ko ibitero biri buze ku muhiga, bararaga ijoro ryose bamuhungisha, byagenda bakongera bakamugarura, ariko ngo kubera ko mu bitero byagabwaga aho Ayinkamiye yari yarahungiye nta muntu wabaga umuzi, ngo nta bibazo yagiraga.
Nyuma ariko ngo haje kugabwa ibitero by’abari baturutse iwabo, ariko ku bw’amahirwe abisikana na byo avuye aho yari yoherejwe kwihisha agasanga na ho abana baho bishwe.
Ni ubuzima Ayinkamiye avuga ko yabayemo muri Mata ndetse na Gicurasi, kugeza muri Kamena ubwo bumvise ko interahamwe zitangiye guhunga Inkotanyi, ubwo batangiye kugenda mu byiciro bahunga, ariko ku bw’ibyago wa mugabo n’umugore yari yahungiyeho bagera ahantu hari bariyeri barabica.
Ati “Tugeze i Rubengera duhura n’umubikira bita Mama Evan, arambona aravuga ati uyu mwana hari musaza we ukiriho, umukobwa twari kumwe baravugana, aramubwira ati ese ko ubona natwe tutamerewe neza, uyu na we baza kumunyicana, wamfashije na we ukamujyana. Umubikira aramfata anjyana ahantu hari imodoka y’abazungu b’Abafaransa nsanga hari abandi bantu, badupakirira rimwe mu modoka, badutwikira nk’abatwikiriye imitwaro, imodoka iragenda, tugenda tutazi aho tuva n’aho tujya.”
Ngo yisanze bageze ahantu ku mashuri abanza yitwaga ku Rwimpiri, ari kumwe n’abantu atazi, kuko abo bari kumwe yari yabasize, umubikira wamushyiriye Abafaransa atakiri kumwe na we, ndetse na musaza we yabwiwe ko yarokotse atigeze ahura na we.
Yakomeje kubaho muri ubwo buzima, ariko ari kumwe n’abandi Batutsi benshi bari bahunze baturutse hirya no hino, bahaba mu gihe kigera ku byumweru bibiri, ubwo yabonaga abo bari kumwe biruhukije bavuga ko Inkotanyi zifashe Igihugu.
Nubwo byari ibyishimo kuri benshi, ariko ngo Ayinkamiye umutima watangiye kumurya yibaza aho atashye, kubera ko yari asigaye ari wenyine. Mu gitondo bahita burizwa imodoka z’Abafaransa baragenda bageze ahantu babakuramo barababwira ngo bakomeze imbere, bakomeje bahura n’imidoka y’Inkotanyi zirabajyana.
Inkotanyi zarabajyanye i Nyabisindu muri Gitarama, aho yamenyeye ko nyina yarokotse, baza kubonana, batangira ubuzima bwo kwiyubaka, babona musaza we muto warokotse, ndetse na musaza we mukuru wari waragiye mu gisirikare.
Nubwo ubuzima bwari bukomeye, ariko ngo Leta yakomeje kubarwanaho bariga, kugeza aho arangije Kaminuza, kuri ubu yarashatse afite abana batanu, umukuru muri bo afite imyaka 11, kandi akaba ari Umunyarwanda muzima ukunda Igihugu n’abagituye, byose babikesha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|