MTN nicyo kigo cya mbere cyifatanyije n’Abanyaruhango mu cyunamo
Nyuma y’imyaka 18 Abanyaruhango bibuka ababo baguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo bwa mbere babonye ikigo gikomeye kiza kwifatanya nabo kikanabatera inkunga.
Abaturage batuye mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango nabo bashimishijwe no kuba babonye ikigo gikomeye nka MTN kibatekereza kikaza kwifatanya nabo nyuma y’imyaka 18 ishize Jenoside ibaye.
Ubwo abakozi ba MTN basuraga urwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Kinazi tariki 10/04/2012, Ashimwe Marry, ushinzwe abakozi muri MTN yabwiye abaturage n’ubuyobozi bw’aka karere ko MTN buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda ikabafata mu mugongo mu gihe cy’icyunamo.

Yagize ati “ibyabaye muri aka karere byabaye n’ahandi mu Rwanda, niyo mpamvu tugenda tureba abababaye cyane kurusha abandi akaba aribo dusura ndetse tukanabafasha, ubu rero nimwe mwari mutahiwe”.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabisonuye uko yishimiye igikorwa cya MTN muri aya magambo: “ ni ukuri ishyari ryari ryaratwishe, tukumva ngo ibigo bikomeye byasuye abacitse ku icumu twe tukumva nta numwe udutekereza, twahoraga twibaza twe igihe iyi gahunda izatugereraho”.

Mugeni Jolie Germaine avuga ko we ubwe yagiye kwibariza umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside impamvu akarere ka Ruhango katajya gasurwa n’ibigo bikomeye mu gihe cy’icyunamo.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi MTN yanateye inkunga y’amafaranga miliyoni imwe n’igice ku rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 60 ishyunguye muri za shitingi “amahema”.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|