Miss Ingabire Grace arasaba urubyiruko kutemerera abapfobya Jenoside

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, yasabye urubyiruko gushyira hamwe ngo rwubake igihugu, ari na ko rutemerera abapfobya Jenoside.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibuka ubuzima bw’inzirakarengane bwatakaye, akihanganisha n’abacitse ku icumu. Avuga kandi ko urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka ariko kandi rukaba rwanasenya, nk’uko byagenze mu Rwanda.

Ati “Nemera ko nk’urubyiruko amahitamo yanjye ndetse n’imyanzuro mfata bigira ingaruka ku gihugu cyanjye ndetse n’ahazaza hacyo. Ibi byagaragaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo urubyiruko rwafashe iya mbere mu kuyishyira mu bikorwa, ni amahano yagwiriye igihugu cyacu. Ikindi kandi urubyiruko ni rwo rwafashe iya mbere mu kubohora igihugu”.

Yanasabye kandi urubyiruko kutemera abapfobya amateka ya Jenoside, ati “Ibyabaye ku batubanjirije ntibigomba kutubaho, ni amateka kandi tutagomba kwibagirwa cyangwa ngo twemere ko hagira uyapfobya ngo ayahindure. Tugomba kubaka igihugu gikomeye, gifite ubumwe n’amahoro”.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace kandi yibukije urubyiruko rw’uyu munsi imbaraga, ubushobozi, cyane cyane akamaro ko gukorera hamwe mu kubaka igihugu, bishingiye ku bumwe, amahoro ndetse n’iterambere rirambye.

Yagize ati “Kugira ngo tubigereho biradusaba guhora twihugura ku mateka yacu tukamenya icyateye Jenoside, ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ingaruka byagize ku muryango nyarwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze igitekerezo mfite nuko hashyirwaho umunsi ngaruka mwaka wo guhugura urubyiruko ku mateka yaranze igihugu cyacu cyane cyane mu bigo byamashuri kuko usanga hari abatiga amateka kandi bakaba batanakurikirana ibiganiro byigisha amateka y’igihugu cyacu abenshi n’urubyiruko kandi aribo bagomba kuyamenya kuko aribo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza. Murakoze

Nyabunyana yanditse ku itariki ya: 9-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka