Miss Elsa yasuye Urwibutso rwa Kabgayi anafasha incike za Jenoside (Amafoto)
Miss Rwanda, Elsa Iradukunda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi anasura incike za Jenoside yakorewe Abatutsi zituye mu mu Karere ka Muhanga.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017, nibwo Miss Elsa yasuye Urwibutso rwa Kabgayi ahakora isuku.
N’abo bari kumwe, bahavuye bakora urugendo n’amaguru rwo Kwibuka, berekeza i Shyogwe ahatuye imiryango 14 y’abapfakazi n’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Miss Elsa yabasuye abashyiriye n’imfashanyo irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibikoresho byo mu rugo.
Avuga ko iyo gahunda yayikoze mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse.
Agira ati “Nk’urubyiruko ni ukwibuka abacu bazize Jenoside tubasubiza agaciro kandi tugamije ko bitazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunee yashimiye Miss Elsa ku bw’igikorwa yateguye.
Agira ati "Ni igikorwa cyiza kuko ni nk’aho asuye inzibutso nyinshi kuko hano hari harahungiye Abatutsi bo hirya no hino, birashimishije ko yunamiye abaruhukiye hano."












Ohereza igitekerezo
|
Uri Umukobwa Mwiza
Miss Uri Mwiza Pe!
miss urumukobwa mwiza ndagushima natwe turikureberaho nkurubyiruko