Misa n’amateraniro byakuwe muri Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije.

Iyo umuhango wo Kwibuka uri buhurirane no gushyingura imibiri yabonetse y’abazize Jenoside bikaba bitari bwubahirize amasaha atatu , CNLG ivuga ko inzego z’ibanze zisuzuma zikagena umwanya ukwiye iyo gahunda iri bukorwemo, bagendeye ku mutekano ndetse no ku buzima bw’abitabiriye uyu muhango.
Kugira ngo amasaha atatu CNLG yageneye igikorwa cyo kwibuka agerweho, byabaye ngombwa ko muri gahunda yo kwibuka ikuramo misa cyangwa amateraniro akorwa n’abanyamadini n’amatorero muri gahunda zo kwibuka zitateguwe n’abanyamadini.
CNLG isaba amadini n’amatorero ko yajya akora amateraniro cyangwa misa mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yaho, kandi bikabera ahandi hatari aho abantu bateraniye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanagennye kandi ko muri gahunda yo kwibuka itateguwe n’idini runaka, nta dini rigomba gusumba irindi muri uwo muhango bityo, umwanya wo gusenga ukazaba ari iminota icumi kandi isengesho rizajya rikorwa n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bawitabiriye.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe n’idini runaka, cyagwa se itorero ryemewe n’amategeko bibuka bagenzi babo bazioze Jenoside yakorewe Abatutsi, CNLG ivuga muri aya mabwiriza ko kwibuka bizajya bikorwa mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bitabangamiye amategeko agenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byemejwe ku mpamvu z’uko ngo abibuka bose bataba ari abakirisitu, kandi ngo amasengesho atwara umwanya munini muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, akaba yarahoze ari umuyobozi w’Itorero Anglican mu Rwanda, avuga ko aya mabwiriza atarayabona, ariko yazagira byinshi ayavugaho amaze kuyasoma akayasesengura akamenya impamvu CNLG yabihisemo gutyo.
Yagize ati ”Sindasoma ngo ndebe iryo tangazo ariko ubwo hari ikindi basimbuje inyigisho. Nemera ko hagombye kuba umwe waduhagararira akigisha urukundo rw’Imana ruduhuje twese”.
Rtd Bishop Rucyahana avuga ko inyigisho zigishwaga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa ku bantu bose, baba abakirisitu n’abatari bo, baba bemera Imana cyangwa batayemera.
Ati”Kumenya Imana no kuyubaha, kwimika ubukirisitu, ubuvandimwe n’urukundo bireba buri wese hadashingiwe ku idini runaka”.
CNLG ivuga ko mu rwego rwo kurinda abantu umunaniro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya utagomba kugenwa ingano yawo ari uwagenewe umushyitsi mukuru gusa.
Ohereza igitekerezo
|
Erega bigeze kure, nimushake mukureho icyitwa isengesho cyose mu kwibuka abazize genocide kuko Imana twamaze kuyitera umugongo muri kano gahugu kacu. Free masonry niyo isigaye ituyoboye nta kundi byagenda. Gusa birabaje kubona mugeze aho muhindura kwibuka igikorwa gitandukanye n’Imana kandi benshi mubo twibuka barasengeraga muri ayo madini. Nzaba mbarirwa da, iyi ntambara yo kurwanya Imana muzayitsindwa dore aho niberere mwene muzehe.
umva mbese wowe, CNLG yavuze ko itakuyeho abasenga mu muhango wo kwibuka ahubwo bakuyeho misa cg amateraniro atinda ugasanga umuhango nyirizina utangiye nka saa sita. Ibyo gutera Imana umugongo ni ibyawe
Ubundi se izi missa n’amateraniro ko babikoraga muli genocide barangiza bakica!!!Bage bubahiliza amategeko ub sibwabundi u Rwanda nigihugu kigendera kumategeko