Miroslav aracyababazwa n’uko UN itatabaye abicwaga muri Jenoside

Perezida w’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), Miroslav Lajcak, ngo aracyababazwa n’uko UN itatabaye abicwaga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Uwo muyobozi yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Uwo muyobozi yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Yabivuze ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018, aho we n’abamuherekeje bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.

Miroslav yavuze ko UN yananiwe gukora akazi kayo mu Rwanda bigatuma hatikirira imbaga y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Naje gusura uru rwibutso kugira ngo nunamire inzirakarengane zihashyinguye, kandi mvuge na none ko twebwe nka UN twatsinzwe, twananiwe gukora ibyo dushinzwe bigatuma Abanyarwanda benshi bicwa. Icyakora ndizera ko bitazongera kubaho ukundi.”

Arongera ati “Muri UN turimo gukora ibishoboka byose ngo bitazongera. Abafite ibyo bapfa tugerageza kubahuriza mu biganiro ngo turebe ko bakumvikana, ngakangurira bamwe muri abo banyapolitiki kuzaza gusura uru rwibutso bityo babone ingaruka za politiki itanoze.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko mu gihe cya Jenoside yari muto muri politiki, arebera kure ibyabaga ariko ngo ntiyiyumvisha ukuntu amahanga yatumye biba abirebera.

Icyakora Miroslav yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside.

Ati “Nshimishwa n’uko u Rwanda ruhagaze uyu munsi, rurimo ruratera imbere bigaragara. Byerekana ko rufite icyerekezo bityo rukaba rwabera urugero rwiza ibindi bihugu. Nubwo hagaragara amateka ababaje, ubu no mu gihe kizaza haratanga icyizere”.

Miroslav asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Slovakia, akaba yarahawe kuyobora Inteko rusange ya UN ya 72 muri Nzeri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MIROSLAV rwose ibyo yibaza nawe azi impamvu.Hari umuntu wigeze kuvuga ngo UN imeze nk’intare itagira amenyo.President TRUMP nawe yiravuze ngo "the UN is just a club to have a good time".UN niyo guhemba ibifaranga byinshi gusa. UN ifite abasirikare n’abapolisi barenga 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Bible ivuga ko abantu badashobora kwiyobora (it doesn’t belong to man to direct his steps nkuko Jeremiah 10:23 havuga).

Karake yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka