Minisitiri Shyaka yashimye abanyamakuru bemeye guhara ubuzima, aho gushukwa

Abayobozi n’impuguke baganirije Abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 09 Mata 2019, babagiriye inama yo kwemera inzara aho kugira ngo bazapfane n’abayobozi babi.

Minisitiri Shyaka anenga abanyamakuru bemeye gushukwa n'ubutegetsi bushinjwa gutegura no gukora Jenoside
Minisitiri Shyaka anenga abanyamakuru bemeye gushukwa n’ubutegetsi bushinjwa gutegura no gukora Jenoside

Abanyamakuru hamwe n’abakozi b’ibigo bakorana n’Itangazamakuru, bibutse bagenzi babo bagera kuri 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banatekereza ku buryo bakwirinda kugwa mu mutego wo kwamamaza ibinyoma n’urwango.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakoraga itangazamakuru b’Abanyarwanda n’abanyamahanga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Sam Gody Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo giteza imbere itangazamakuru ryegereye Abaturage, MIC (Media Impacting Communities) avuga ko abanyamakuru nibatemera gusonza, ngo bazajya bagwa mu mutego wa ba Kantano (ushinjwa kwamamaza urwango n’amacakubiri kuri Radio RTLM).

Sam Gody Nshimiyimana wari ukuriye ikinyamakuru ‘Kiberinka’ guhera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko Leta ishaka guhemukira abaturage itabura abanyamakuru babi bemera kuyikurikira.

Ati “Inda nini ibabuza kumvira umutimanama wabo. Umunyamakuru utemera kwihanganira inzara ahura n’akaga gakomeye”.

“Mufite amahirwe yo kugira Leta ikora neza ariko muri yo hari abajura, abatonesha,…musabwa gushira ubwoba kuko hari abayobozi babi bagusaba kubaherekeza mu makosa, uwo najya gupfa muzapfana”.

Umunyamakuru w’Umufaransa akaba n’umwanditsi w’igitabo ’L’agenda du Genocide’, Jean-François Dupaquier, avuga ko abakoreraga radio RTLM na Kangura batari abanyamakuru b’umwuga ahubwo ngo bari ibisambo byishakira indonke.

Ati “Umunyamakuru si umuhanzi, si umunyapolitiki, si umucamanza, ariko ni umukozi. Navuga ko hari abanyamakuru beza nubwo atari benshi, abenshi ni abo ntabonera izina”.

“Baba badashoboye ku buryo utabita abanyamakuru, baba ari abanebwe n’ibindi nka byo, usanga bene abo bantu ari ibisambo, abanyabinyoma, abasinzi…”

Dupaquier akomeza agira ati “Uru ni rwo rwego nashyiramo abakoreraga RLTM kuko bari ibirara bitagira umutimanama na busa”.

Nubwo ari umuyobozi, Prof Shyaka Anastase ashimira abanyamakuru bemeye guhara ubuzima bwabo aho gushukwa n’ubutegetsi bushinjwa gutegura no gukora Jenoside.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, agira ati “Aba bemeye gutakaza ubuzima bwabo, umurage badusigiye ni uko batabaye ingaruzwamuheto."

Minisitiri Prof Shyaka akomeza avuga ko mu isuzuma ryakozwe mu myaka nk’itatu cyangwa ine ishize, ngo yasanze Itangazamakuru mu Rwanda kuri ubu ririmo gukora mu nyungu z’abaturage ku rugero rwa 80%.

Umunyamakuru Clarisse Karasira akaba n'umuhanzikazi yakoze mu nganzo mu bihangano bye bijyanye no kwibuka
Umunyamakuru Clarisse Karasira akaba n’umuhanzikazi yakoze mu nganzo mu bihangano bye bijyanye no kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka