Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’Abanyarutsiro gusoza icyunamo

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe na bamwe mu badepite mu nteko ishingamategeko, ndetse na bamwe mu bayobozi batandukanye mu ntara y’uburengerazuba, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rutsiro, mu muhango wo gusoza icyumweu cy’icyunamo, cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka mu karere ka Rutsiro, wabaye tariki 13/04/2012, wabimburi n’urugendo rw’ituze rwakozwe n’abaturage, abayobozi banyuranye bari bayobowe na Minisitiri Kamanzi Stanislas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Uru rugendo rwatangiriye ku kicaro cy’akarere ka Rutsiro rusorezwa ku musozi wa Nyamagumba mu kagari ka Gitwa, umurenge wa Gihango, ari naho habereye umuhango wo gusoza iki cyumweru cy’icyunamo.

Akigera ku rwibutso rwa Nyamagumba, Minisitiri Kamanzi yashyize indabo anunamira inzirakarengane zigera ku 9854 zishyinguye ku rwibutso rwa Nyamagumba.

Abafashe amagambo bose bagarutse ku iyicwa ndengakamere ryakorewe Abatutsi basaga 15000 bari bahungiye kuri uyu musozi. Bagaye cyane uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Rutsiro, Benimana Raphael, uburyo yijanditse mu bwicanyi akabikangurira n’abandi baturage nyamara yari afite uburenganzira bwose bwo gukumira aya mahano.

Minisitiri Kamanzi mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside mu Rutsiro
Minisitiri Kamanzi mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside mu Rutsiro

Minisitiri Kamanzi Stanislas yashimiye abaturage b’akarere ka Rutsiro uburyo bagiye bitwara muri icyi cyumweru cy’icyunamo, kuko kuva cyatangira nta numwe wagaragaweho n’amagambo apfobya cyangwa ashinyagurira abacitse ku icumu, binyuranye na mbere, aho wasangaga ariyo magambo aba mu kanwa ka bamwe mu Banyarutsiro.

Minisitiri Kamanzi yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yaho bumva haba hakiri abantu badashyinguye mu cyubahiro kugira ngo nabo bazashyingurwe nk’abandi. Ku bantu basaga 15000 baguye Nyamagumba kugeza ubu hamaze gushyingurwa 9.854 gusa.

Abatutsi basaga 15000 biciwe i Nyamagumba ni abari bagiye baturuka mu mirenge ya Musasa, Boneza, Gihango na Murunda bishwe n’abaturage baturukaga mu byahoze ari komini ya Ramba, Gaseke, Kayove na Rutsiro; nk’uko byagaragajwe mu buhamya bwahatangiwe.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka