Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda mu gutegura Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe n’abakoroni agashyirwa mu bikorwa n’Abanyarwanda kuva mu 1959.

Minisitiri Dr. Bizimana yunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Mayunzwe
Minisitiri Dr. Bizimana yunamiye abaruhukiye mu rwibutso rwa Mayunzwe

Minisitiri Bizimana yabitangarikje mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi basaga 950 biciwe i Mayunzwe mu yahoze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Murenge wa Mbuye, aho avuga ko Kwibuka ari ugukomeza gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yavuze ko u Rwanda rwayobowe na politiki mbi y’urwango, aho igice kimwe cy’abakoroni bazanye irondabwoko, Abanyarwanda nabo bakarishyigikira kugeza bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko iyo ikiciro kimwe cy’abantu kidafite uburenganzira ku Gihugu Jenoside iba irimo kuba, kandi ko gushyira ubuzima bw’abantu ahabi bivuze gutangira gukora Jenoside, ari nako byagenze ku Batutsi.

Bunamiye abaguye i Mayunzwe
Bunamiye abaguye i Mayunzwe

Dore ingero z’uko Abanyarwanda bagiye bahimba ibinyoma byo kwica Abatutsi

Yifashishije ingero zizwi n’amatariki yabereyeho ibikorwa byo kwibasira Abatutsi, avuga ko kuva muri 1959 hagaragaye ibikorwa byo kwica Abatutsi no kubavangura, kubagirira nabi, kubica uruyengeyenge, gushaka imbarutso zo kubica nk’aho muri 1959 Mbonyumutwa yakubiswe urushyi icyo gihe mu Gihugu hose Abatutsi bakicwa.

Avuga ko abamukubise babifungiwe Mbonyumutwa agahabwa ubutabera, ku buryo bitari bikwiye kwica Abatutsi nk’uko byagenze muri Gitarama na Ndiza icyo gihe, nyamara kandi ngo urwo rwari n’urugomo rusanzwe kubera amashyaka babarizwagamo.

Urundi rugero ni urwa Gitera wayoboraga PROSOMA aho yandikiye Guverineri wa Rwanda-urundi ku wa 08 Gashyantare 1959, habura amezi atanu ngo Mbonyumutwa akubitwe, yanditse ko mu Rwanda hari ikibazo cy’Abatutsi kandi nikidakemuka bazakikemurira hakoreshejwe kumena amaraso.

Perezida wa Ibuka ashyira indabo ku Rwibutso rwa Mayunzwe
Perezida wa Ibuka ashyira indabo ku Rwibutso rwa Mayunzwe

Urundi rwitwazo rwagaragaye i Rwamagana mu Buganza ni aho ku wa 12 Kamena 1961 hakwijwe igihuha, ko Abatutsi bishe umuparimehutu witwaga Kajangwe n’umuzamu we, Abatutsi baricwa Rwamagana yose, nyamara ngo yari yishwe na bagenzi be barimo Isidole Sebazungu wanabaye Minisitiri w’Ingabo.

Mu mujyi wa Kigali, Gasabo ku wa 05 Kanama 1961, mu Buriza na Bwanacyambwe hishwe Abatutsi nyuma y’uko hakwijwe ibihuha bya Parmehutu ko Makuza Anastase wari minisitiri w’ubucamanza yishwe n’Abatutsi.

Nyamara ngo ntiyari yishwe ahubwo yari yakoze impanuka y’imodoka ariko Abatutsi bakicwa icyo gihe muri Gasabo n’ahandi, nk’uko byanditswe na Colonel Guy Logiste wayoboraga abasirikare b’Ababirigi mu Rwanda.

Mu hahoze ari Ruhengeri mu 1959, Abatutsi b’i Rwanza na Nemba ahari inkambi y’Abatutsi bajyanwe i Nyamata, hahimbwe igihugu mu Gushyingo 1959, ko Abatutsi bishe Umuparimehuru witwa Bicamumpaka Barthazar, Abatutsi bakicwa za Rwankeri n’ahandi.

Inzego z'umutekano na zo zitabiriye uyu muhango
Inzego z’umutekano na zo zitabiriye uyu muhango

Izi ngero zose n’izindi, zigamije kugaragariza abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarima ari urwitwazo rwaje rushimangira akamenyero kari gasanzweho ko gushaka ibikomerezwa by’Abahutu bagahimba ibihuha bigamije gutsemba Abatutsi.

Ibyo kandi bikaba byari byaranashyizwe mu nyandiko y’ikinyamakuru Jyambere cyavugaga ko Abatutsi nibakomeza guturana n’Abahutu bazatsembwa, nk’uko binagaragara muri Manifesite nomero ya kane ya Parimehutu, yo mu 1969 ahari handitse ko Parimehutu ireberera Igihugu cya Gahutu aho aturuka hose wibohoye ingoyi y’Ubuja, ibyo bikaba byari bivuze ko Igihugu ari icy’Abahutu.

Agira ati “Iyo Ishyaka rya Politiki ryiyemeje kuvuga ko Igihugu ari icya bamwe, abasigaye bakwiye kwicwa bakava mu Gihugu cy’abandi, ibyo bikaba byarakozwe imyaka 35 kugeza mu 1994. Ndabivuga ngamije ko buri Munyarwanda akwiye gushyigikira politiki nziza y’Igihugu cyacu kugira ngo yumve ibyiza byayo”.

Guverineri Kayitesi na Minsitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda muri icyo gikorwa
Guverineri Kayitesi na Minsitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri icyo gikorwa

Mu mashuri no mu bihaye Imana hateguriwe Jenoside

Minsitiri Bizimana avuga ko mu mashuri naho hagaragaye ivangura rikozwe n’inzego z’ubuyobozi, aho ubwa Parimehutu bwandikiye abayobozi b’amashuri yisumbuye kureka gukomeza gusyigiginza abana b’Abahutu nko ku gihe cya gikoronize cy’Abatutsi.

Agira ati “Aho Abaparimehutu bashakaga ko ibyaha byose by’abakoloni bigerekwa ku Batusti, aho ngo nta mwana w’Umuhutu wari ukwiye kwirukanwa, nyamara nyuma yaho mu 1972 Abatutsi barirukanywe hose mu mashuri ngo ni uko babaye benshi”.

Agaragaza ko n’ubwo byagenze gutyo abatutsi bari bake cyane mu mashuri ku buryo batari bakwiye kwirukanwa, aho mu mashuri 38 mu cyiciro rusange, abanyeshuri bose bari 1069 mu bigo by’amashiri bisaga 30, Abahutu bari 1006, Abatutsi 67 n’umunyamahanga umwe, bivuze ko Abatutsi bari bacye cyane n’ubwo uwo mwaka bahise bavuga ngo babaye benshi.

Agira ati “Ukuri kuri muri ibi si igipindi ni ukugaragaza amateka, tugamije kugaragaza ibyo yadusigiye ngo twerekane ukuri”.

Minisitiri Bizimana asaba abemera Imana kuyifasha kugarura Igihugu mu Rukundo n’ubunyangamugayo, kuko mu 1956 ibaruwa ya Musenyeri Perode igaragaza ububi bw’Abatutsi, ifite nomero 20 yohererejwe abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye, ibasaba kubavangura n’Abahutu.

Icyo gihe yabumvishaga ko abigaga mu mashuri bari bakwiye kujya bigishwa amacakubi kandi bakabihabwamo umukoro, aho hari urugero rw’abari abanyeshuri bazwi bigishijwe amacakubiri bakayakurana.

Yanagaragaje ingero eshatu, nk’aho ku wa 18 Mata 1994 Jenoside imaze ibyumweru bitatu, Abanyamakuru bo mu Busuwisi basubijwe na Musenyeri Perode ko Abatutsi bari kwicwa kubera uburakari bw’uko Abahutu biciwe Perezida no kuba bafite ubwoba bwo gusubira mu bucakara.

Agira ati “Niba Perezida Habyarimana yari Perezida w’Abanyarwanda kuki Perode yamwise uw’Abahutu, Musenyeri Perodin kandi yasobanuriye icyo kinyamakuru ko kuba Abatutsi barishwe mu 1959 byagombaga kuba ngo Abahutu bisubize agaciro bambuwe mbere, naho ku kuba barimo bica n’impinja, ngo byatewe n’uko FPR yateye u Rwanda akaga kagatangira ku Batutsi”.

Ku wa 25 Ukwakira 1995, Musenyeri Perode yanditse Inyandiko ayohere mu Kinyamakuru cyo mu Bufaransa avuga ko amakimbirane atuma abantu bicwa mu Rwanda, akomoka ku bitero by’Abatutsi ubwabo bateye u Rwanda bavuye mu muhanga bari barahungiyemo.

Naho mu 2003 Musenyeri Perodin ngo yanditse igitabo asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 nyirabayazana wa mbere kandi w’ingenzi muri ari igitero Abatutsi ubwabo bagabye ku Rwanda.

Minisitiri Bizimana avuga ko uburezi bukwiye kuba ubufatanye bw’imiryango n’abarezi ku mashuri abana bagahabwa urukundo, bakiga indangagaciro z’inyangamugayo, kugira ngo bazabe mu Rwanda rwiza aho kubatoza amacakubiri.

Agira ati “Babyeyi murere abana neza, Abatutsi bishwe kubera politiki mbi, abana bagomba kubimenya bakabyirinda, abashaka kugira ingengabitekerezo bagakumirwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko Mayunzwe habaga umuco wo kugabirana amashyo ubu ukaba waragarutse, aho abaturage bageze ku rwego rwo kugabira abagenzi babo inka buri wese agahabwa izigera ku ijana.

Avuga ko abarokotse Jenoside bakomeje guharanira kwiyubaka binyuze mu bufatanye bwa bose, kandi ubutwari bwabo bari kwiyubaka muri rusange, biteza imbere mu bumwe n’ubwiyunge bakesha izahoze ari Ingabo za RPA, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko kwibuka ku buryo bwisanzuye biri gutuma abarokotse Jenoside bakomeza kubungabunga inzibutso hongerwa ibimenyetso kuri zimwe muri zo, no gukomeza guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Hano Mayunzwe hahinduriwe amazina hari n’ahitwa karuvariyo kubera ubukana bwa Jenoside yahabaye, ariko umuco wo kugabirana urimo kugaruka hano, aho abaturage bahana amashyo, ubuhinzi nabwo buri mu bituma hano ubukungu bukomeje kuzamuka, kandi bizakomeza”.

Ku kijyanye n’abafite impungenge z’uko hari abafunze bakoze Jenoside bagiye kurangiza ibihano bagafungurwa bashobora guteza umutekano mucye, Minisitiri Bizimana avuga ko ntawe bikwiye guhangayikisha kuko bigishijwe bihagije, kandi ko uzanyuranya n’amategeko na we azabibazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka