Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uburyo hari abana b’Abatutsi bicishijwe umuti wica udukoko

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagaragaje uburyo hari abana b’abatutsi bicishijwe umuti wica udukoko.

Minisitiri Jean Damascene Bizimana yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w'Urubyiruko mbere ya Jenoside bamwiciraga abana imbere arebera
Minisitiri Jean Damascene Bizimana yavuze ko uwahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko mbere ya Jenoside bamwiciraga abana imbere arebera

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 19 Kamena 2024, gihuriweho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisiteri ya Siporo hamwe n’iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, hagamijwe kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA), abakoraga siporo by’umwuga, abahanzi, urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kunamira no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane irenga ibihumbi 250, mu ijambo rye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yavuze ko ahitwa mu cya kabiri ubu ni mu Karere ka Muhanga hari bariyeri imwe mu zari ziyobowe na Calixte Nzabonimana wari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania.

Hacanywe urumuri rw'icyizere
Hacanywe urumuri rw’icyizere

Yagize ati “Hariya mu cya kabiri tujya tunyura, hari bariyeri ikomeye, mbi cyane, Calixte Nzabonimana n’imwe mu zo yari ayoboye, ni imwe mu zo yahaye intwaro, iriya bariyeri n’imwe muziciweho Abatutsi kandi bagakorerwa iyicarubozo rikomeye.”

Arongera ati “Bageze aho bakora umuti witwa Kiyoda, ni umuti wica udukoko, wica inyenzi, wawundi bavanga n’amazi ukagira ibara risa n’amata, ariko ni uburozi bukomeye cyane, umuntu uwunyoye arapfa, ntamara iminota 10 cyangwa 15 adasambye ngo apfe. Uwo muti baragiye bakora mwinshi bagakubita Abatutsi bakabanoza na ntamongano y’umwanzi n’ibindi, utwana twabo bakajya batwicaza ngo baraduha amata, tugasamba Minisitiri ahagaze aturebera, tugapfa.”

Mu buhamya bwe Eugene Murangwa wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko siporo iyo ikoreshejwe nabi ishobora gusenya.

Yagize ati “Siporo yarakoreshejwe kugira ngo Jenoside igire ubukana yagize, siporo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoreshejwe kugira ngo isane imitima y’Abanyarwanda, idufashe kongera kwiyubaka, siporo ni ikintu gikomeye iyo ikoreshejwe neza itanga umusanzu mwiza, umusaruro mwiza, iyo ikoreshejwe nabi irasenya, duharanire gukoresha siporo idufasa kubaka u Rwanda twifuza.”

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko n'Amashyirahamwe babwiwe ubugome ndengakamere Abatutsi bakorewe kuri bariyeri yari mu cya kabiri mu Karere ka Muhanga
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe babwiwe ubugome ndengakamere Abatutsi bakorewe kuri bariyeri yari mu cya kabiri mu Karere ka Muhanga

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yasabye urubyiruko kumva ko babereye Igihugu umutima n’ubwonko, kuko ari bo bafite uruhare mu gushyigikira iterambere mu bijyanye n’imikino, umuco n’ubuhanzi.

Yagize ati “Ibyo byose bikaba ari ingenzi mu kubaka Igihugu cyacu cyubaha uburenganzira bwa buri wese, kandi kizira ivangura n’amacakubiri, tuzirikane abahoze bakorera MIJEUMA, abakinnyi mu mikino itandukanye, abahanzi ndetse n’urubyiruko bazize Jenoside mu 1994.”

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju

Yongeraho ati “Bo bifuzaga gutanga umusanzu wabo mu kugira u Rwanda ubukombe, uyu munsi icyo tubagomba ni ukusa ikivi cyabo tugasigasira umurage mwiza basize, tukabaha icyubahiro dukorana ubunyangamugayo, ndetse nk’abana b’u Rwanda tukibukiranya ko dufite inshingano ndakuka zo kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi kubaka urukundo kugira ngo haramutse hagize n’undi ubashuka azasange bidashoboka.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Abdallah Utumatwishima
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Abdallah Utumatwishima

Yagize ati “Kubaka urukundo nabyo bigomba kugambirwa, tukabiharanira, tukabipanga mu bahanzi, tugomba kubaka urukundo mu kuruhanga, mukabikinamo filime, mukabikina mu ndirimbo bikaba byinshi cyane tukabyumva bikajya mu mitima yacu.”

Kuri uyu gatatu tariki 19 Kamena 2024 nibwo hasojwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwitegura ibikorwa by’amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka