Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko FDLR iteye ikibazo, atabariza Abatutsi bo muri Congo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje ko ibyo Umuryango w’Abibumbye wiyemeje mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bitaragerwaho.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana

Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo wabereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

Buri tariki ya 7 Mata buri mwaka, hatangira iminsi ijana yo kwibuka Abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu 1994 bazira uko bavutse.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, ubwo yasobanuraga icyerekezo amahanga yahaye uyu munsi, yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2004, nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside”.

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko nubwo byemejwe ariko bitaragerwaho. Ati: “Ni icyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika mu Karere, dore ko umutwe w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda (FDLR) n’abakigendera ku ngengabitekerezo yayo utararandurwa”.

Yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n’ubwicanyi byibasira Abanyekongo b’Abatutsi batuye muri Congo kubera amateka batahisemo.

Minisitiri Bizimana yakomeje asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bukoloni butubahirije amasezerano bwagiranye n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1922 akavugururwa mu 1946.

Mu ngingo ya 76 y’ayo masezerano, u Bubiligi bwahawe inshingo yo guha Abenegihugu ubwisanzure bwuzuye mu kwiyoborera Igihugu, nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, ururimi cyangwa idini.

Tariki ya 13 Ukuboza 1946, u Bubiligi bwashyizeho itegeko rigena ko buzabyubahiriza ariko nyuma bubirengaho bushyira mu Rwanda ubutegetsi bw’irondabwoko bwa PARMEHUTU ari bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y’u Rwanda kuva mu 1959.

Minisitiri Bizimana yemeza ko ingaruka z’iyi ngengabitekerezo y’urwango yashinzwe mu Rwanda igikurikirana Abanyarwanda.

Kurikira ibindi bisobanuro bya Minisitiri Dr Bizimana muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka