MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yunamiye abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi nshuro ya 30, ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yari yahurije hamwe ibigo byose biyishamikiyeho birimo RAB, NAEB n’ibindi.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahabanje gushyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 iharuhukiye ndetse bahabwa icyubahiro.
Umwarimu akaba n’umushakashatsi, Prof Masabo François, yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko ayaranze itotezwa ry’Abatutsi kuva mu 1959 kugeza ubwo mu 1994 ahapfuye abarenga Miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Yavuze ko bigoye gusobanura urwango n’amahano byuzuye amacakubiri byatumye Abatutsi babura ubuzima bwabo.
Prof Masabo yanenze ubuyobozi bwariho mu 1994. Ati “Hari ubwo tunenga amahanga ngo yatereranye Abatutsi mu 1994 tukibagirwa abayobozi bari bashinzwe kurinda ubusugire n’umutekano w’abaturage ariko bakabatererana, ahubwo bakaba aba mbere mu kubica. Yewe Interahamwe akenshi iyo zabaga zica Abatutsi, hari ubwo babasabaga imbabazi bakabasubiza ko n’Imana yabatereranye ikabareka".
Uhagarariye imiryango y’Abatutsi y’abari abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bazize Jenoside mu 1994, Madamu Mukankusi Consolée, ashima ubuyobozi bw’Igihugu butigeze buhwema kwita ku barokotse Jenoside by’umwihariko abari bafite abantu babo bakoreraga muri iyi Minisiteri.
Mukankusi, mu izina rya bagenzi be, yasabye ubuyobozi guhugura abakoze Jenoside kugira ngo bagire umuhate wo gutanga amakuru akenewe azafasha mu bumwe n’ubwiyunge. Ati: “Ni byo koko ntitwagira nk’uko bagize, dushyigikiye ubumwe dutanga imbabazi, ariko natwe turasaba ubuyobozi guhugura abakoze Jenoside batarabyumva neza kugira ngo batubwire abacu aho baguye maze tubashyingure mu cyubahiro”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yashimye uruhare rw’abakozi bari aba MINAGRI n’amashami ayishamikiyeho, kubera uruhare rukomeye bagize mu gutunga imibereho y’Abanyarwanda.
Rwigamba, avuga ko abakozi barenga 800 bazize Jenoside mu 1994, ari igihombo gikomeye. Ati: “uyu munsi turibuka abakozi barenga 800. Ibigo byinshi muri iki gihugu bifite akamaro ntabwo bigira abakozi bangana gutyo, bisobanuye ko kuba MINAGRI yarabuze abangana gutyo, igihugu cyarahombye kuko barimo abavuzi b’amatungo, abahanga n’abandi benshi bari bafitiye Igihugu akamaro.”
Yakomeje ashimangira ko iyo amahano yagwiriye u Rwanda atabaho, kuri ubu Igihugu kiba kigeze kure kuko cyabuze amaboko, imiryango, n’abandi.
Muri iki gikorwa hibutswe abari abakozi ba MINAGRI, OCIR Café, OCIR Thé, Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi yari Ishinzwe Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Indwara z’Amatungo (LVNR), Ikigo cy’Igihugu cyo Gutera Intanga mu Matungo (CNIA) n’Imishinga itandukanye.
Abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abo mu bigo n’imishinga byari biyishamikiyeho bazize Jenoside, bagera kuri 810.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|