Menya ijambo umusirikare w’Inkotanyi yabwiye Perezida wa Ibuka bahuye bwa mbere

Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Piere, yavuze ku ruhare rw’Abacitse ku icumu rya Jenoside mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, aho yemeje ko we nyuma ya Jenoside yahise abona ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushoboka, abibwiwe n’umusirikare w’Inkotanyi bahuye bwa mbere.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Umuyobozi wa IBUKA
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Umuyobozi wa IBUKA

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’Umunyamakuru wa Televisiyo y’u Rwanda, ku cyatumye habaho ubwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yari imaze gutwara ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni, Prof. Dusingizemungu yagarutse ku magambo yabwiwe n’uwo musirikare w’Inkotanyi ubwo bahuriraga ahitwa i Rukara, ubu ni mu Karere ka Kayonza.

Yagize ati “Reka nkubwire ahantu byaturutse, Inkotanyi nahuye na yo bwa mbere, jyewe nari Iburasirazuba muri Rwamagana ariko tujya ahantu bita i Gahini. Inkotanyi twavuganye bwa mbere yarandebye iti ‘uraho wa Nkirirahato we’! Twari bakuru njye nari nararangije Kaminuza”.

Arongera ati “Ikintu Inkotanyi zansobanuriye zarambwiye ziti ‘mwa bantu mwe murokotse mwinjire mu buzima kandi mwirinde kwihorera’. Wa Nkirirahato we, waciye muri buriya buzima none urarokotse, haranira kubana neza n’abandi”.

Prof. Dusingizemungu, nk’umwe mubari bamaze kwicirwa bamwe mu bagize umuryango we, yavuze ko ubwo butumwa bw’Inkotanyi bwamukoze ku mutima, atekereza uburyo abantu bamaze iminsi batotezwa bamburwa ubuzima, ko ari umwe mu bumvise neza agaciro k’ubuzima, baharanira kubana neza n’abandi.

Ati “Ubwo butumwa bw’Inkotanyi zo kabyara bwahise bufungura ibi byose turimo kureba. Iryo jambo nabwiwe n’Inkotanyi ryatumye numva icyo ubuzima ari cyo, kandi nta buzima bubaho umuntu atabana n’abandi neza”.

Yagarutse ku ruhare rw’Abacitse ku icumu rya Jenoside muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, aho yavuze ko bagize uruhare rukomeye kugira ngo urwego rw’Ubutabera rwiyubake.

Avuga inzira Abacitse ku icumu banyuzemo muri Gacaca, aho bagiye babona abakoze ibyaha by’indengakamere bashyikirizwa ubutabera.

Nubwo yashimye ko Gacaca yagiye ikemura ibibazo by’ubutabera, yanenze uburyo abagiye bahungira mu mahanga nyuma yo gukora Jenoside badafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

Agira ati “Twabonye ubutabera nubwo inzira ikiri ndende, hari abenshi bakidegembya bari mu bihugu bidashaka gushyiraho amategeko arebana no guhana icyo cyaha ku buryo bwihariye, cyangwa bayirengagiza bayafite.

Kuko ntiwambwira uburyo abantu nka Kabuga badafatwa, kandi harashyizweho ibihembo bihambaye byo guha abazabafata”.

Umuyobozi wa Ibuka, yavuze ko kugeza ubu aho agenda hirya no hino mu byaro, asanga abantu babanye neza kandi igihugu cyariyubatse.

Avuga ko kuba abarokotse Jenoside barafatanyije n’ababarokoye mu kubaka igihugu cyiza, ibyo abibona nk’urugero rwiza rwatanzwe hirya no hino ku isi, mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, Afurika n’Isi muri rusange.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka