Mbuye: Imibiri yangirikiraga mu rwibutso rushaje igiye kwimurwa
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango baravuga ko Urwibutso rwa Mbuye rugiye gusubiza agaciro ababo biciwe ku gasozi ka Nzaratsi, bagashyingurwa mu buryo buciriritse

Nzaratsi, y’Abadanga umusozi wahoze witwa Nyamuremure, yaje kwitwa Karuvariyo kuko hicirwagaho Abatutsi bari bawuhungiyeho babanje gushinyagurirwa, nk’uko byagenze kuri Yezu Kristu ku musozi wa Karuvariyo uzwi muri Bibiriya.
Karori Habonimana uhagarariye Umuryango w’abacitse ku icumu i Mayunzwe, avuga ko mu 1995 imibiri y’abiciwe hirya no hino yangirikiraga kuka rubanda, bigatuma bitabaza Urwibutso rugizwe n’imva itabwa kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe.
Agira ati “Abacu bari bandagaye hirya no hino ku misozi baribwa n’imbwa, ariko kubera uru rwibutso duhawe tuzabasha kubungabunga amateka ya hano”.

Eduard Belgique Komiseri ushinzwe kwibuka mu Murenge wa Mbuye avuga ko Nzaratsi, Kangoma na Mayunzwe, harokotse abantu bakeya na bo ubu bakaba bari bababajwe no kuba ababo bagishyinguye nabi.
Avuga ko ashimira Leta yakoze uko ishoboye ababo bakabonerwa urwibutso rubabereye ugereranyije n’urupfu rw’agashinyaguro bishwe.
Agira ati “Biradufashishije cyane, imibiri y’abacu yari irimo kwangirika, ariko tubonye urwibutso rushya, tuzajya tuza kubibuka, kuko bagiye tukibakunda. Abavuka hano batahatuye bazajya baza bamenye amateka y’ababo”.

Uwimana Fortunee Umunyamabanga Nshingwabiorwa w’Akarere ka Ruhango, avuga ko Urwibutso rwa Mayunzwe rwubatswe hakurikijwe gahunda y’igihugu yo gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko Urwibutso rwa Mbuye rwatwaye miliyoni zigera kuri 64 frw, arimo n’ayahawe abaturage bimuwe mu nkengero z’aho bari bashyinguye mu rwibutso rushaje.
Nta mibare nyayo y’abazashyingurwa mu Rwibutso rushya rwa Mbuye, kuko usibye abasaga 400 bakuwe ku musozi wa Nzaratsi, hanashyinguye imibiri y’abatutsi bahahungiye bavuye mu cyahoze ari Komini Tambwe yose, abavuye Ntongwe, Bugesera na Kigali.



Ohereza igitekerezo
|
UYU MWAKA WARUKWIYE KURANGIRA ABAVANDIMWE BOSE BABONETSE, BASHYINGUYE AHANTU HADAKWIYE BASHYINGUWE.MUCYUBAHIRO ABANANGIYE KWIMURA IMIRAMBO YABABO IKEGERWA KUGIRANGO BABYUNVE KANDI BABYAKIRE IMYAKA 24 NTISIGE ICYO GIKORWA KITARANGIYE ABARI KULI UWO MIRIMO MUKOMERE*