Maroc: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Cyumweru tariki ya 07 mata 2024, Ambassade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Maroc n’inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside

Ni igikorwa cyabereye ku Isomero ry’Igihugu cya Maroc (Bibliotheque Nationale du Royaume du Maroc) riherereye mu murwa mukuru Rabat, cyitabirwa n’abashyitsi batandukanye barenga 300 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abikorera, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Maroc, urubyiruko rwa Maroc ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka (walk to remember), aho abacyitabiriye bakoze urugendo imbere y’inyubako y’isomero rikuru.

Basoje urugendo rwo kwibuka, beretswe amafoto yari atatse mu marembo y’isomero (exhibition) aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madamu Shakilla K. Umutoni, yabasobanuraga urugendo rw’u Rwanda mu Kwibuka no kwiyubaka.

Abitabiriye iki gikorwa babanje gufata umunota wo Kwibuka, hanyuma bacana urumuri rw’icyizere rwaherekejwe n’ubutumwa bwo Kwibuka bwatanzwe n’urubyiruko.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc, Madamu Shakilla K. Umutoni
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madamu Shakilla K. Umutoni

Ambasaderi Shakilla K. Umutoni, yahaye ikaze ndetse anashimira inshuti z’u Rwanda, zaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana.

Yagaragaje ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi bidasanzwe, kuko hashize imyaka 30 Jenoside ihagaritswe na FPR Inkotanyi, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ambasaderi Umutoni yashimye kandi ubuyobozi bwiza bw’Igihugu, burangajwe imbere na Perezida Kagame, aho yashyize imbere ubumwe b’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu.

Yasangije kandi abari aho impungenge z’u Rwanda ku kibazo cy’amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bigaragara mu burasirazuba bwa Congo, aho abayobozi b’iki gihugu bashishikariza kwica Abatutsi b’Abanyekongo.

Amb Umutoni acanira urubyiruko urumuri rw'icyizere
Amb Umutoni acanira urubyiruko urumuri rw’icyizere

Mu ijambo rye, Bwana Fouad Yazough, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, wari umushyitsi mukuru, yatangaje ko Maroc yifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda, bwo bwabashije kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse Igihugu kikaba gikataje mu iterambere, aboneraho gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Maroc.

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe kandi n’Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, ndetse na filime mbarankuru ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urugendo rwo kwiyubaka.

Bwana Fouad Yazough, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga w'Ubwami bwa Maroc
Bwana Fouad Yazough, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc

Inkuru ya Ambasade y’u Rwanda muri Maroc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka