Mageragere: Habonetse imibiri itatu y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside

Mu mudugudu wa Burema, akagali ka Mataba mu murenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, habonetse imibiri itatu y’abantu bikekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aha niho iyi mibiri yasanzwe
Aha niho iyi mibiri yasanzwe

Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mageragere Murangwa Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko iyo mibiri yabonetse ahantu bacukuraga itaka ryo kubumbaga amatafari.

Amakuru dukesha umuturage wo mu kagali ka Mataba, aravuga ko imibiri yabonetse ku wa kane tariki 28 Gashyantare, ariko bageze ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 bagishakisha kuko bigaragara ko hashobora kuba harimo n’abandi.

Uwo muturage yavuze ko aho babonye iyo mibiri ari ahantu ubona ko atari harehare kuko hari n’umubiri basanze uriho imizi y’insina, bikaba bitumvikana ukuntu abantu bahatuye kuva mbere ya Jenoside batari bafite amakuru ko mu masambu yabo harimo imibiri y’abantu bishwe.

Murangwa Jean Bosco ukuriye IBUKA mu murenge wa Mageragere, avuga ko mu murenge wa Mageragere, by’umwihariko mu kagari ka Mataba hari abaturage bazwiho guhishirana no guceceka iyo babajijwe amakuru arebana n’abishwe muri Jenoside.

Murangwa yatubwiye kandi wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, mu murenge wa Mageragere hazabera inteko y’abaturage ikibazo gishyirwe mu ruhame, barebe ko hari umuturage waba ufite amakuru kuri iyo mibiri, nibakomeza guceceka hiyambazwe inzego zishinzwe umutekano n’iperereza.

Aho mu murenge wa Mageragere hiciwe Abatutsi benshi cyane muri Jenoside, kuko hari hahungiye abaturutse ku Kicukiro, Nyanza n’ahitwa Karembure, bahizeye ubuhungiro kuko hari hari kiliziya.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu nibaza naburiye igisubizo ugifite azamfashe kucyumva ahantu haboneka, imirambo hatuye abantu nubundi bali bahatuye muli Genocide kuki badafatwa kandi ali ikimenyetso simusiga abo bantu ntibahigwaga halimo, ibintu 2 nibo babishe * cyangwa bazi ababishe badashaka kuvuga* kuki badafatwa ngo inzego zibabaze, zibahane, kuko abo niba bicanyi tubana nibo bishwe bigisha ingengabitekezo nibo bahishe amabanga.yose, yubwicanyi bwakozwe, nabo na bene wabo "

gakuba yanditse ku itariki ya: 5-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka