Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye

Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abandi kwibuka imiryango yazimye
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye

Mme Jeannette Kagame yavuze ko abo bari abagabo, abagore n’abana bambuwe ubuzima, babuzwa amahirwe yo kugira ejo hazaza.

Yagize ati "Kubibuka biduhe imbaraga z’umutima, bidutere n’ishyaka ryo kurwanya ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside, mu rugendo rwo gukira ibikomere no gukomeza kunga Abanyarwanda".

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye hamwe na Karidinali Antoine Kambanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside i Nyanza ya Kicukiro.

Icyo gikorwa cyateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 GAERG, kigamije kwibuka ingo zigera ku 15,593 zari zigizwe n’abantu 68,871.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko kwibuka abari bagize imiryango yazimye bikwiye kujyana no gutekereza gukora ibyari mu migambi yabo.

Yagize ati "Uwatumye bazima iyo abona turi hano amenya ko batazimye, tukibwira ibyo batekerezaga tukabikora, ni ko kubaha agaciro".

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka imiryango yazimye mu 1994
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka imiryango yazimye mu 1994

Umuyobozi wa GAERG, Egide Gatari, avuga ko akamaro ko kwibuka imiryango yazimye ari ukugira ngo batange ubutumwa ko ubuzima butazimye.

Gatari yagize ati "Twumva ko twebwe abarokotse Jenoside n’abandi bose, iyi miryango yazimye tuyifitiye umwenda wo guhora tuyibuka iteka ryose".

Gatari yakomeje avuga ko uretse imiryango yazimye hari n’ababyeyi (abamama) babaye incike barenga 900 hamwe n’urubyiruko 35,000 rwarokotse Jenoside rugikeneye gusindagizwa (bakeneye ubujyanama mu by’ihungabana n’ubujyanye n’imibereho myiza).

Perezida wa GAERG avuga kandi ko uyu muryango ukomeje kubanisha neza ibyiciro byose by’Abanyarwanda, baba abari barahunze mu 1959, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abayikoze barangije igihano ubu bakaba barasubiye mu muryango nyarwanda.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka, Nkuranga Egide na we yashimiye imiryango yose igira ibikorwa byo kwibuka nka Dukundane Family wibuka abajugunywe mu mazi na Imena family wibuka abatazwi aho baguye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka