Madame Jeannette Kagame arashimira abavuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i mahanga

Madame Jeannette Kagame arashimira abakomeje kugira uruhare mu gusobanurira amahanga jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ibimenyetso bifatika.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Café Littéraire
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Café Littéraire

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, ubwo yari yitabiriye ibiganiro bigendera ku nyandiko ziba zaranditswe bizwi nka Café Literaire.

By’umwihariko ibyo biganiro byari byibanze ku nyandiko zahariwe Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.

Hibanzwe ku bijyanye n’uko kuva mu 1990 amahanga yari yaramaze gutahura itegurwa rya Jenoside kandi afite n’ibimenyetso by’uko izaba, kandi ari umugambi ugamije kuzarimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Madame Jeannette Kagame yashimiye abanditsi bakomeje kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guhashya abayipfobya ndetse n’abayihakana.

Yagize ati “Ndashimira buri wese wiyemeje kuvuga,akajya mu rubuga rw’abiyemeje kuzana urumuri ku kibazo cy’abatemera n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga.”

Madame Jeannette Kagame aganira n'umwe mu banditsi, André Twahirwa, na Ange Kagame mu gikorwa cya Café Littéraire.
Madame Jeannette Kagame aganira n’umwe mu banditsi, André Twahirwa, na Ange Kagame mu gikorwa cya Café Littéraire.

Madame Jeanette Kagame kandi yashimiye abategura ibyo bikorwa kuko bigira uruhare runini mu gukindisha Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika.

Ati “Ndashimira abateguye Café Litteraire, kuko bituma twagura imitekerereze n’imyumvire, mbashishikariza kuzabikomeza kuko ari ubwenge n’ubukungu bushya bwiyongera mu muco wacu.”

André Twahirwa, Dr Jean Damascène Bizimana na Albert Toch bari mu bitabiriye ibyo biganiro
André Twahirwa, Dr Jean Damascène Bizimana na Albert Toch bari mu bitabiriye ibyo biganiro

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana,akaba n’umwe mu banditsi banditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi na we avuga ko ibyo bandika byatanze umusaruro ukomeye mu mahanga.

Ati “Ubu isi yose ifite inshingano zo guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Umuryango w’Abibumbye wasabye ibihugu gushyiraho ayo mategeko kandi agakurikizwa.”

Bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko atari Jenoside yo mu Rwanda ahubwo ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri 2014 akaba ari bwo uwo muryango wari wemeje bwa mbere ko guhakana no gupfobya jJenoside ari icyaha mpuzamahanga gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka