LAROUSSE yemeye gukosora inyandiko ipfobya Jenoside

Ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi yo mu Bufaransa yitwa LAROUSSE bwemeye gukosora inyandiko bwakoresheje mu nkoranyamagambo yabwo, ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bwanditsi buherutse gusohora inkoranyamagambo igenewe abana bafite imyaka y’amavuko iri hagati y’irindwi na cumi n’umwe (7-11).

Muri iyo nkoranyamagambo, abayanditse hari aho basobanura ijambo ‘Rwanda’, bakavuga ko ari igihugu cyashegeshwe n’intambara hagati y’abaturage bacyo, Abahutu n’Abatutsi.

Abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa (Communauté Rwandaise de France, CRF), ni bamwe mu banenze iyo nyandiko, basaba ko abayanditse bayikosora, byaba na ngombwa hakitabazwa ubutabera.

Umwunganizi w’iryo huriro, Me Gisagara Richard, yandikiye Ubuyobozi bw’inzu y’ubwanditsi ya LAROUSSE, tariki 02 Mutarama 2020 abasaba gukosora iyo nyandiko, maze na bo bamusubiza tariki 09 Mutarama 2020 bemera gukosora ibyo banditse, mu nyandiko itaha bakazakoresha inyito nyayo ari yo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Muri iyo baruwa isubiza iya Me Gisagara, Ubuyobozi bwa Larousse buvuga ko impamvu butakoresheje ijambo ‘Jenoside’ ari uko ngo ari igitabo cyari kigenewe abana, ku buryo ngo batari kubasha kumva neza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora umunyamategeko Gisagara agaragaza ko ibyo bisobanuro bishidikanywaho, bikaba birimo gusuzumwa n’ihuriro abereye umwunganizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka