Kwiyubaka ku barokotse Jenoside ni urugendo rushoboka- Depite Rutazana

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Marie Francine Rutazana, avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo ari intambwe ishoboka.

Depite Rutazana avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere ku barokotse ari intambwe ishoboka
Depite Rutazana avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere ku barokotse ari intambwe ishoboka

Yabivuze ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 10 Mata 2019, ubwo abatuye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Depite Rutazana avuga ko n’ubwo hashize imyaka 25 Jenoside ibaye, hari abatekereza ko ari myinshi ariko ko abo yasigiye ibikomere bikiri bibisi.

Avuga ko kwiyubaka no kwiteza imbere kwabo bishoboka iyo babanje kwiyubakamo icyizere, bakirinda guheranwa n’amateka ndetse n’ibyo bikomere.

Hon. Rutazana ariko avuga ko ubu ababyiruka bafite amahirwe abababanjirije batigeze babona, akabasaba kutayapfusha ubusa.

Ati “Bana mubyiruka ubu, mufite amahirwe abababanjirije batigeze babona. Ni amahirwe akomeye kuba uyu munsi muhabwa amahirwe angana kugira ngo mubone ubumenyi bwabafasha kugira aho mwigeza. Nimuyafate kuko hari igihe bitashobokaga. Aho mugomba kwiga mwige, ntawe ubakumira”.

Bamwe mu bitabiriye kwibuka mu Murenge wa Kimironko
Bamwe mu bitabiriye kwibuka mu Murenge wa Kimironko

Depite Rutazana avuga ko iyo umuntu yabashije kwiga, aba yagize n’amahirwe yo gutekereza byagutse, akagira n’amahirwe yo kumenya gukumira ikibi.

Yashimiye kandi abarokotse Jenoside uburyo bakomeza kugaragaza ubutwari, bakaba baratanze ibyo basabwaga ku gihugu cyabo.

Rumwe mu ngero z’uko kwiyubaka ku barokotse Jenoside bishoboka, ni Dogiteri Hakizimana David wo mu Murenge wa Kimironko.

Dr. Hakizimana, Jenoside yabaye afite imyaka 11, arokokera muri Kimironko, na n’ubu ni ho agituye.

Mu buhamya yatanze muri uwo mugoroba wo kwibuka, yavuze uburyo Abatutsi batotejwe kuva kera, bakavutswa amahirwe abandi banyarwanda babonaga.

Atanga urugero ku mubyeyi we (se), wifuzaga kuba umuganga, ariko akaza gucikiriza amashuri y’ubuganga muri 1973.

Nyuma yo kurokoka Jenoside, Dr. Hakizimana yabonye amahirwe yo kwiga, yiga ubuganga, ndetse ubu akaba ari umwe mu bantu batanu b’inzobere mu buvuzi bwo kubaga ubwonko.

Dr. Hakizimana David avuga ko yiyubatsemo icyizere, akiyemeza gutera intambwe umubyeyi we yari yaracikirije, kandi akiyemeza no kuyirenga akagera ku bindi byiza byinshi.

Ati “Ndi umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko, umugongo n’imitsi y’imyakura. Ngira uruhare rukomeye mu kuvura Abanyarwanda, no gusubiza icyizere imiryango myinshi ifite abarwayi barembye mbinyujije muri ubwo bumenyi ntashidikanya ko nahawe n’Inkotanyi”.

Dr. Hakizimana David, umuganga w'inzobere mu kubaga ubwonko, umwarimu wa kaminuza, akaba n'umuyobozi w'umukino wa Taekondo
Dr. Hakizimana David, umuganga w’inzobere mu kubaga ubwonko, umwarimu wa kaminuza, akaba n’umuyobozi w’umukino wa Taekondo

Dr. Hakizimana kandi ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba agira uruhare mu kwigisha abandi baganga ku nzego zose.

Uretse mu buvuzi kandi, Dr. Hakizimana ni umwarimu wa Taekwondo, ufite umukandara w’umukara wo ku rwego rwa kane (Dan ya kane).

Ibi byose, Dr. Hakizimana avuga ko abarokotse Jenoside babikesha ingabo zari iza RPA zabarokoye, kandi zikabahumuriza bakiyumvamo icyizere cyo kongera kubaho.

Depite Rutazana ariko asaba abarokotse cyane cyane abakiri bato ko kugira ngo biteze imbere, bigaragare ari uko bagomba gushyira imbere ubumwe, bakirinda icyabatandukanya.

Ati “Nimureke dufatanyirize hamwe dukomeze dutere imbere, kuko twamaze kubona ko bishoboka, kandi turacyafite byinshi tugomba kugeraho”.

Hon. Gasamagera Wellars na we yibukije urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, bakaba basabwa kurinda ibyo cyagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka