Kwigisha abana amateka ya Jenoside nubwo ahanda ni inshingano - Gatabazi wa CNLG

Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe gutegura inyigisho zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, Gatabazi Claver, avuga ko kwigisha abana amateka ya Jenoside nubwo ahanda ari inshingano.

Gatabazi Claver avuga ko kwigisha abana amateka ya Jenoside nubwo ahanda ari ishingano
Gatabazi Claver avuga ko kwigisha abana amateka ya Jenoside nubwo ahanda ari ishingano

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu ishuri ryisumbuye rya GS Rugando mu murenge wa Kimihurura, mu karere ka Gasabo.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abana biga mu mashuri yisumbuye, ayabanza ndetse na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rugando iryo shuri riherereyemo, rikaba ribikoze ku nshuro ya gatatu.

Gatabazi ati “Aba bana bavutse inyuma ya Jenoside, ariko tubategurira ibiganiro biri mu rwego rwabo, bitabahungabanya ahubwo bikabafasha kumva ububi bwayo. Icyo dusaba abarezi ni ugushiruka ubwoba bakayigisha kuko hari ababitinya, ahubwo bakayigisha bahereye mu mizi”.

“Kwigisha amateka ya Jenoside abana ni inshingano, kuyigisha nubwo akomeye, nubwo ahanda si ikibazo, cyane ko ari ibyakozwe n’abantu ku mugaragaro, nta mpamvu yo kubitinya. Abarezi tunabasaba kujya baza kuri CNLG, bagafata ibitabo bikubiyemo ayo mateka kugira ngo bahe abana ubumenyi bwuzuye, bayumve neza bizabafashe gukumira Jenoside”.

Abana bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bose ibiganiro bijyanye no kwibuka ngo bibafitiye akamaro
Abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bose ibiganiro bijyanye no kwibuka ngo bibafitiye akamaro

Bamwe mu bana bari bitabiriye icyo gikorwa na bo bavuga ko bibafititye akamaro kuko bituma babona aho bahera bakangurira abandi kubana mu mahoro nk’uko bivugwa na Umutoni Ariane.

Ati “Nkanjye wavutse nyuma ya Jenoside, kumenya aya mateka ni ingenzi kuko bituma mbasha kuyasobanurira urundi rubyiruko, rukumva ububi bwa Jenoside. Ibyo bizatuma buri wese afata iya mbere mu kuyikumira bityo tubane mu mahoro, duteze imbere igihugu cyacu”.

Umuyobozi wa GS Rugando, Dominique Bihozagara, ahamya ko kwigisha amateka ya Jenoside abana bibategura kuba Abanyarwanda beza b’ejo.

Ati “Tubigisha aya amateka kugira ngo bamenye aho bavuye bityo bamenye n’aho bajya kuko tubifuzaho kuzaba Abanyarwanda beza, bafite ubumwe, bazira ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyo ni byo bizatum bategura u Rwanda rw’ejo ruzira ibibi ibyo ari byo byose”.

Umwe mu barokokeye Jenoside mu Rugando, Mutabazi Godefroid, yavuze ko abaharokokeye ari mbarwa kubera ko hari hegeranye n’ikigo gikomeye cya gisirikare (Camp GP), kuko ngo bari bagoswe n’abasirikare n’interahamwe ntibabone uko bahunga, utarabutse agahita yicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka