Kwica umuntu utaka mu rurimi rwawe, biragoye kubyumva - Antoine Cardinal Kambanda

Mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Gikondo cyabaye ku mugoroba tariki 9 Kamena 2025, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Abanyarwanda birengagije isano bafitanye n’ibibahuza, bahitamo kwica abo bavuga ururimi rumwe ndetse bahuje n’Ubunyarwanda.

Antoine Cardinal Kambanda ashyira indabo aharuhukiye abiciwe kuri Paruwasi ya Gikondo
Antoine Cardinal Kambanda ashyira indabo aharuhukiye abiciwe kuri Paruwasi ya Gikondo

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe muri Paruwaisi ya Gikondo, cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa yatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali ndetse cyitabirwa n’abasaseridoti bakorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali hamwe n’Abakirisitu batandukanye.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubukana Jenoside yakoranywe, abanyamahanga batumva uburyo Abanyarwanda bongeye kubana mu mahoro.

Aha ni na ho yahereye avuga ko Abanyamahanga iyo bumvise uburyo Jenoside yakozwemo, bibaza uburyo Abanyarwanda bongeye kubana kuko ibyo bumva banabona ari ndengakamere.

Yasobanuye ko ubundi abanyamahanga, amoko kuri bo ari ukutavuga ururimi rumwe ndetse bafite n’imico itandukanye.

Ati “Ababaye mu mahanga murabizi kumva umuntu avuga ururimi rwawe warahagararaga ukajya kumusuhuza. Buriya rero kwica umuntu utaka mu rurimi rwawe ni ibintu ubundi byagombye gukora umuntu ku mutima, ibyabaye ni ho usanga bibabarije cyane, kuko atari n’amadini yasubiranyemo ahubwo ari abavandimwe”.

Yahaye umugisha aho baruhukiye
Yahaye umugisha aho baruhukiye

Asanga Kiliziya igifite umukoro ukomeye wo kongera kwigisha inkuru nziza, imitima ya bamwe ikabasha gukira no kubabarira kuko Jenoside yasize ibikomere byinshi.

Ati “Kiliziya nibwo butumwa bwacu bwo kubanisha abantu, kubunga n’Imana no kubunga hagati yabo kandi byose bishoboka kubera ko ari inema y’Imana. Urwango ntiruzatsinda urukundo, umwijima ntuzatsinda urumuri, ariko nanone ntibikwiye ko abantu birara cyangwa bakirengagiza kuko ibyabaye bigaragagaza ko Kiliziya igifite ubutumwa bukomeye”.

Yerekanye uburyo amacakubira ashingira ku rwango kuko urukundo ruba rwabuze, ibindi byose usanga ari urwitwazo ndetse impamvu zishingirwaho ugasanga ntizumvikana kuko hari abashigira aho bakomoka, abandi bagashingira ku mibereho y’ubukire cyangwa ubukene, ndetse bikagera no mu muryango.

Asanga abantu bakwiye kubirenga ibyo byose bakiyunga n’Imana, bakiyunga n’amateka yabo kugira ngo bifashe kubaka ubumwe n’ubuvandimwe babeho mu bwiyunge n’Ubudaheranwa.

Mu Rwibutso basabira abishwe bazizwa uko bavutse
Mu Rwibutso basabira abishwe bazizwa uko bavutse

Mur iki gikorwa hatanzwe ubuhamya bw’uburyo Abatutsi biciwe kuri iyi Paruwasi, ndetse bamwe bagatwikwa imibiri yabo ntibashe kuboneka ngo ishyingurwe.

Grolise Uwimpuhwe warokotse Jenoside yakorewe Abatusti, avuga ko yatangiye gutotezwa akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye aho yigaga Gisenyi.

Mu gihe cya Jenoside yahungiye mu kigo cya Croix Rouge abifashijwemo n’abari inshuti z’umuryango we, ndetse baza kugira amahirwe y’umusirikare w’umujepe wabarinze ariko abikora ari ukubahirirza amabwiriza n’amahame ya Croix Rouge.

Avuga ku mateka yo kuri Paruwasi ya Gikondo mu gihe cya Jenoside, ngo hahungiye Abatutsi benshi bizeye ko mu nzu y’Imana bari buhatinye ariko birangira bishwe n’interahamwe, zifatanyije n’abasirikare bo kuri Leta ya Habyarimana.

Ati “Hari umupadiri witwaga Gashumba ariko akaba yaraturukaga mu gihugu cya Pologne, iryo zina ngo ni igisobanuro cy’izina rye ryo mu rurimi rw’iwabo”.

Abashyinguye mu rwibutso rwa Gikondo ruri kuri paruwasi
Abashyinguye mu rwibutso rwa Gikondo ruri kuri paruwasi

Yakomeje kurwana ku bari bamuhungiyeho biza kurangira abicanyi bamwambuye abamuhungiyeho barabica.

Urwibutso rwubatse kuri Paruwasi ya Gikondo, ruruhukiyemo imibiri isaga 650, uyu munsi hakaba hashyinguwe undi mubiri w’umuntu umwe wabonetse.

Antoine Cardinal Kambanda yasabiye abishwe bazira akarengane
Antoine Cardinal Kambanda yasabiye abishwe bazira akarengane

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka