#Kwibuka32 : Imiterere y’Umurenge wa Jali yatumye hapfa abantu benshi muri Jenoside
Umurenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo wahoze ari mu Karere ka Rutongo. Abari bahatuye kera babanaga neza nta kibazo kirimo, bahana inka n’abageni, bakabyarana muri batisimu, ndetse bakanashyingirana. Nyamara inyigisho z’urwango n’amacakubiri byibasiye ibice byose by’Igihugu zageze no mu bari batuye muri aka gace.
I Jali hari ahantu harehare haba mu bitekerezo hakaba no ku musozi muremure. Mu gihe cya Jenoside hari higanje abayoboke b’ishyaka rya MDR na MRND yari ifite ingufu nyinshi cyane kubera ikigo cya Jandarumori. Inshingano za Jandarumori y’ u Rwanda kwari ukurinda umutekano w’abaturage no gukora iperereza ry’ibanze kugira ngo hamenyekane abateza ibibazo no kubashyikiriza Ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe mu nkiko. Nyamara aho gusohoza izi nshingano uko bikwiriye, Jandarumori yagize uruhare mu gushyiraho gahunda zibasira, zikanakandamiza abari mu bwoko bw’Abatutsi no gushyigikira gahunda mbi zakwirakwizwaga n’abanyapolitiki b’intagondwa.
Umushakashatsi mu mateka y’u Rwanda yo hambere, Lt Colonel (Rtd) Nyirimanzi Gerard, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, i Jali hari abasirikari benshi n’Interahamwe nyinshi bigakubitiraho n’imiterere y’umusozi, byatumye hapfa abantu benshi.
Yagize ati “Inkotanyi zanyuze hafi aho ariko byarazikomereye gufata uwo musozi muremure nubwo byari mu migambi ya mbere yo gufata imisozi miremire nk’umusozi wa Kigali n’uwa Rebero, ariko ntibyakunda kubera abasirikare benshi bari bahari n’imiterere yaho. Gufata Jali byari bigamije gukingira Inkotanyi zavaga ku Mulindi zijya i Kigali gutabara abantu bari bahari no kwirukana Guverinoma yakoraga Jenoside.”
Inkotanyi zageze i Jali mu matariki 12 Mata 1994 zigerageza guhagarika Jenoside no gufata umusozi wa Jali, bibanza kuzigora kubera imiterere y’uwo musozi, bituma Interahamwe n’abasirikare bica benshi. Inkotanyi zimaze kuhafata zarokoye abari hafi y’ikigo cya gisirikare, nyuma y’uko abasirikare bari muri icyo kigo bari bahungiye mu bice bya Shyorongi. Hari n’iminara ya Radio Rwanda abo basirikari bo kwa Habyarimana bagombaga kurinda.
Nyirimanzi avuga ko kurokora abantu b’i Jali byatinze kubera abasirikari benshi n’Interahamwe zari kuri za bariyeri. Nubwo hari intambara yo kwigarurira umusozi wa Jali, Jenoside yabaye muri ibyo bice ngo yagize ubukana kubera imiterere y’uwo musozi, bituma abantu benshi bahungiye hejuru ku musozi bahicirwa.
Abahungaga ngo barasuzumwaga kuri za bariyeri, hagasuzumwa indangamuntu, bagasubizwa inyuma nk’uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe no kubica bitagoranye. Karamage Celestin wo muri MDR wari umwarimu ari mu nterahamwe za ruharwa zivugwaho kuba zarakoze amahano muri ako gace.
Umushakashatsi Nyirimanzi avuga ko Jenoside muri Jali igaragaza ko imiterere y’ahantu ishobora gukoreshwa mu buryo bubabaje iyo ifatanyijwe n’ubuyobozi bubi bw’irondabwoko. Ati “Ni isomo rikomeye u Rwanda n’Isi yose bikwiye kwiga kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Tugomba kwibuka no gufata ingamba zo kureba uko twasubira kubaka Igihugu cyacu tugasubira ku bumwe bwahuzaga Abanyarwanda, no kurwanya ivangura n’amacakubiri. Kwicecekera no kutamagana ikibi ni byo bituma dukomeza kwibuka kugira ngo abantu badakomeza kurebera ikibi gikorwa.”
Marie Rose Mukarubayiza warokokeye i Jali ahahoze ari muri Segiteri ya Rubingo avuga ko Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Mu buhamya bwe, agaragaza ibihe bigoye baciyemo, by’umwihariko tariki ya 13 Mata 1994, benshi bishwe n’Interahamwe n’abasirikare, nyuma y’igihe kirekire yihishahisha, aza kurokorwa n’Inkotanyi zari zafashe umusozi wa Jali, ndetse mu rwego rwo kuzitura, yiyemeza gushaka umugabo w’umusirikare.
Kubera ko ababyeyi be bari barabujijwe amahirwe yo kwiga, yiyemeje kwiga kugera mu cyiciro cyo hejuru cya PhD no gukora cyane kugira ngo yiteze imbere, ateze n’Igihugu imbere.
Yashimiye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, kubera urugamba yayoboye rwatumye bamwe mu bahigwaga barokoka.
Ashima uko ubuyobozi bufasha abarokotse babashakira uburyo bwo kwiga, kwivuza no kugira imibereho myiza. Ashima uko Leta irwanya amacakubiri n’ivangura, igashyira imbere Ubunyarwanda.
Ku mugoroba wo ku wa 12 Mata no mu gitondo tariki 13 Mata 2026, nibwo mu Murenge wa Jali habaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibera ku Rwibutso rwa Rubingo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|