#Kwibuka32: Abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association), ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026 bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Basuye urwo rwibutso, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, bunamira imibiri iruhukiye muri uru rwibutso.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Kagenga Innocent, yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye muri gahunda yo gukomeza kwibuka no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Yagize ati “Abikorera bo mu mabuye y’agaciro bakorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu, kandi bakoresha abakozi benshi bagera mu bihumbi 100 biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba twazanye b’abayobozi bafite inshingano bahereye ku byo twabonye uyu munsi, ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yateye muri iki Gihugu cyacu. Bafite inshingano yo kwigisha no gukomeza gusobanurira abo bakoresha ibibi bya Jenoside, kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura kugira ngo dufatanye n’inzego z’Igihugu cyacu kubaka u Rwanda rwiza ruzira ivangura, rubereye Abanyarwanda. Inzira turimo y’iterambere igomba kujyana no kwigisha cyane cyane urubyiruko ibibi bya Jenoside kandi duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Emerance Gatesi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mujyi wa Kigali yasangije ubuhamya bwe abitabiriye icyo gikorwa. Ubwo Jenoside yabaga, Gatesi yigaga mu mashuri abanza, yavuze ibihe bikomeye babayemo mu gihe cya Jenoside, ashima Inkotanyi zabarokoye, ibyo we agereranya no kuzuka.

Yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zari ziganjemo urubyiruko, ariko birengagiza ibihe bigoye banyuzemo birimo urupfu, inzara n’imibereho igoye, akangurira urubyiruko kugira umutima wa gikotanyi. Gatesi ubu ni umubyeyi w’abana batandatu. Ubu afite n’umukazana, ndetse aritegura no kugira umwuzukuru.

Yagize ati "Inkotanyi ni zo zadutabaye, ziraduhumuriza, batwereka inzira, none ubuzima burakomeje.”

Abacukura n’abacuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda bishimira ko nubwo uru rwego na rwo rwasubiye inyuma kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu uru rwego rwateye imbere kubera umutekano Igihugu gifite. Ni muri urwo rwego na bo bafatanya na Leta kuzirikana abagizweho ingaruka na Jenoside, babashyigikira mu rugendo rwo kwiyubaka, babashakira amacumbi n’ubundi bufasha butandukanye cyane cyane aho bakorera hirya no hino mu Gihugu.

Abasuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo #Kwibuka32 barimo abayobozi n’abakuriye amasosiyete n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro, ibigo bitunganya amabuye y’agaciro bikayohereza mu mahanga, inganda zishongesha amabuye y’agaciro, ibipima amabuye y’agaciro, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye babarizwa mu rwego rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka