Kwibuka31: Akaremangingo kagize u Rwanda ni ubudaheranwa – Min RWEGO Ngarambe
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye kuri Collège APACOPE ku wa Gatandatu 17 Gicurasi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo RWEGO NGARAMBE Emmanuel, yavuze ko kuba umuryango APACOPE waraharaniye uburezi kuri bose kuva mu gihe abawushinze batotezwaga bazizwa ubwoko, benshi muri bo bakicwa, ariko ishuri APACOPE rikaba rikiriho, ari ikimenyetso cy’ubutwari n’ubudaheranwa bwaranze abakurambere.

Min Rwego ati “Ababyeyi twibuka none, abarimu, abakozi n’abanyeshuri, nta kindi badusaba uyu munsi. Gushinga APACOPE byavuye muri ubwo butwari nabo barazwe n’abababanzirije. Kuba APACOPE iriho uyu munsi, ni ubwo butwari bwakomeje, kuba izakomeza n’indi myaka 1000, 2000 n’indi irenga yose, na none ni ubwo butwari.”
Min Rwego yakomeje avuga ko ubwo butwari ari akaremangingo kagize u Rwanda rwa none kuko karenze APACOPE yaranzwe no kuba ikirenga mu bihe bitari biyoroheye ndetse gakwirakwira igihugu cyose kugeza ubu.

Min Rwgo ati “Ako ni ko karemangingo kagize igihugu cyacu uyu munsi. Turi abantu b’ikirenga, badaherwana, turi abantu muri bicye dufite tugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rube ubukombe.”
Collège APACOPE ni ishuri ryashinzwe n’ababyeyi bari barangajwe imbere na Shamukiga Charles nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ishuri barishinze mu bihe bitari byoroshye kugira ngo abana babo babashe kubona aho biga, kuko leta ya Habyarimana yaranzwe no gutoteza Abatutsi mu nzego zose z’ubuzima byagera mu burezi ho akabigirizaho nkana.

APACOPE ariko yarahanyanyaje, irakomeza ibaho kuva mu 1981, ikomeza gutotezwa no kwimwa impamyabushobozi rugeretse, kugeza mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, leta ya Habyarimana igatangira kuryita ishuri ry’ibyitso by’Inkotanyi benshi barafungwa, abandi baricwa, bigeze mu 1994 hicwa abarenga 300.

Umuyobozi w’Umuryango APACOPE, Shamukiga Christine (umukobwa wa Shamukiga Charles), yavuze ko ari igihombo gikomeye ishuri ryagize kuko hishwe abantu 332 barimo abakozi, abarimu, abanyeshuri n’abashinze uwo muryango bagiye bicirwa mu bice bitandukanye by’igihugu.



Ohereza igitekerezo
|