#Kwibuka30: Abiga muri Le Petit Prince barigishwa kuzahangana n’abapfobya Jenoside

Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza ryitwa Le Petit Prince riri i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, buvuga ko abana baryigamo bazajya barangiza amashuri bafite ubumenyi bubafasha guhangana n’imvugo hamwe n’ibikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abiga muri Le Petit Prince bibutse ndetse biga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abiga muri Le Petit Prince bibutse ndetse biga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Babitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na bwo iryo shuri ryashinzwe, bakaba banasuye Urwibutso rwa Nyanza muri Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.

Umwana witwa Isaro Kagemana Tania wiga mu mwaka wa Gatanu kuri icyo kigo (Le Petit Prince), avuga ko ibyo yumvise n’ibyo yaboneye ku rwibutso bizamurinda gutega amatwi abantu bakuru bamubwira ibihabanye na byo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Abana baramutse bigishijwe ubumwe kandi bagakundana, ntabwo hakongera kubaho Jenoside, ntabwo tuzashukwa igihe bari kutubwira ibintu bihabanye n’amateka y’u Rwanda."

Bafashe umwanya wo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarenganze zazize Jenosidengane zazize
Bafashe umwanya wo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarenganze zazize Jenosidengane zazize

Uwitwa Aillen Gaju uri mu Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), avuga ko kudafasha abana Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, byatuma babyiruka babaza aho ba sekuru n’indi miryango yabo yishwe muri iyo Jenoside bagiye, ari na cyo kimenyetso cyo kuzima kw’amateka.

Umuyobozi mukuru w’ikigo ’Prince Investment’ kirimo na ’Le Petit Prince’, Safari Philemon, avuga ko abarenga 600 barinyuramo nibura buri myaka itandatu y’amashuri abanza, bazajya barangiza basobanukiwe neza amateka ya Jenoside.

Umukuru wa 'Prince Investment' kirimo na 'Le Petit Prince', Safari Philemon
Umukuru wa ’Prince Investment’ kirimo na ’Le Petit Prince’, Safari Philemon

Safari yagize ati "Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bakoresha ikoranabuhanga, abana bacu rero tubigishije amateka atagoretse, nyayo, afite n’ibimenyetso, bazi n’ikoranabuhanga, bazahangana n’abo bapfobya Jenoside, cyane cyane turabigisha gukunda Igihugu cyabo, no kucyitangira ukaba wacyitangira."

Safari yiyemeje ko abiga muri Le Petit Prince bagomba gusura bakamenya inzibutso za Jenoside ziri hirya no hino mu Gihugu.

Umuyobozi wa Le Petit Prince, Sehorana Nsengiyumva Cyrille, avuga ko abana batangiye gushyira amateka ya Jenoside mu mivugo, mu ndirimbo no mu bindi bihangano, bikabafasha kurwanya ibyo bumvira ahandi bijyanye n’imvugo z’amacakubiri.

Umwarimu wo kuri Le Petit Prince warokokeye Jenoside mu Bugesera, ari mu bahaye ubuhamya abana yigisha
Umwarimu wo kuri Le Petit Prince warokokeye Jenoside mu Bugesera, ari mu bahaye ubuhamya abana yigisha
Umukozi w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rutsinga Jacques, aganiriza abanyeshuri bo muri Le Petit Prince
Umukozi w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rutsinga Jacques, aganiriza abanyeshuri bo muri Le Petit Prince
Ubutumwa Madame Jeannette Kagame yanditse mu busitani bwo Kwibuka buri ku Rwibutso rwa Nyanza, aho abanyeshuri ba Le Petit Prince basuye
Ubutumwa Madame Jeannette Kagame yanditse mu busitani bwo Kwibuka buri ku Rwibutso rwa Nyanza, aho abanyeshuri ba Le Petit Prince basuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Toza abana inzira nziza bagomba kunyuramo bazarinda basaza batarayivamo. Abana bacu nibo Rwanda rwejo. Petit Prince we are here, Petit Prince we are here, Petit Prince we aim at high education discipline uprightness for our country’ s better future

Mudugudu yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka