Kwibuka30: Abakomoka i Mwendo bibutse ababo barenga 804 banditswe mu Ishuri rya Rwingwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomoka mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, bakaba batuye i Kigali, kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi, bibutse imiryango yabo yiciwe mu bice bitandukanye, amazina akaba yanditswe mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwingwe.

Muri GS Rwingwe hari urukuta ruzajya rwandikwaho amazina y'abazize Jenoside b'i Mwendo ya Ruhango
Muri GS Rwingwe hari urukuta ruzajya rwandikwaho amazina y’abazize Jenoside b’i Mwendo ya Ruhango

Mwendo ya Ruhango, by’umwihariko aga santere kitwa Gafunzo, kari hafi y’umugezi wa Kiryango, ryari ihuriro ry’amakomine atatu ari yo Mukingi, Masango, Murama, kongeraho Mushubati yari hafi, ndetse ko Komine ya Masango yayobowe n’uwitwaga Mpamo Esdras, se wa George Rutaganda wari Visi Perezida wa mbere w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu.

Abarokokeye i Mwendo bavuga ko amashuri yo muri ayo makomine yigishije ingengabitekerezo ya Jenoside kuva muri 1959, kuko abarezi baho ngo bahoraga basaba abanyeshuri kwitandukanya, Abatutsi ukwabo n’Abahutu ukwabo, kugira ngo babone uko batoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Aya ni amateka agarukwaho na Victoria Uwambaye w’imyaka 75 y’amavuko, akaba yarabaye umwigisha wa gatigisimu, na mugenzi we wabaye umwarimu mu ishuri rya Rwingwe, Marie Nyinawabayiro.

Abatanze ibiganiro, ari bo Uwambaye Victoria, Nyinawabayiro Marie, Karangwa Alex, Gakire Dieudonne, Umuhuza w'ikiganiro akaba ari Mugeni Cecile
Abatanze ibiganiro, ari bo Uwambaye Victoria, Nyinawabayiro Marie, Karangwa Alex, Gakire Dieudonne, Umuhuza w’ikiganiro akaba ari Mugeni Cecile

Bagarutse ku mubano mwiza warangaga Abanyarwanda mbere yo kubibwamo amacakubiri n’uburyo byahindutse babireba, ndetse abari bakuru mbere ya 1959 batahise babyakira.

Bavuga ko ubutegetsi bwashyize imbaraga mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, bikaba byarateye ubuhunzi bamwe mu batutsi, abandi batotezwa kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Hari n’abavanwaga mu makomine atandukanye bagatabwa mu mugezi wa Kiryango, uwa Nyabarongo, n’ubundi buryo bwinshi bwakoreshejwe.

Mu muhanda uva i Mwendo werekeza i Kabgayi, ni hamwe mu hiciwe Abatutsi yane cyane mu ikorosi ry’ahitwa mu Ngendombi, mu Byimana na Rugeramigozi, aho babaga bahungira mu bigo bya TRAFIPRO (bari bise CND) na Saint Joseph, mu iseminari no ku mashuri abanza by’i Kabgayi.

Mu bandi batanze ikiganiro n’ubuhamya Alex Karangwa na Barthelemy Busoro, bose babaye i Mwendo kuva mu buto bwabo, bagaragaje ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ubuzima bubi banyuzemo muri icyo gihe ariko bakaza kurokorwa n’Inkoranyi.

Karangwa na Busoro bahise biyemeza gufanya n’Inkotanyi urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka mu Murenge wa Mwendo, Mukantagara Restituta, avuga ko muri Jenoside hari ababanzaga guhungira ku misozi ya Saruheshyi, Buha na Mwendo, n’ubwo hose hatabujije abicanyi kubasangayo.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Rwingwe aba barokotse Jenoside bakomoka i Mwendo bahubatse urukuta rw’ayo mateka, barwandikaho amazina ya bamwe mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mwendo, kugeza ubu bagera kuri 804.

Mukantagara avuga ko biyemeje guharanira ko ayo mateka atazima, kuko nyuma yo kubaka icyo kimenyetso cy’amateka cy’urwibutso, bazakomeza kuza kuhibukira, gukora umuganda n’izindi gahunda zatuma amateka y’i Mwendo atazima.

Mukantagara yagize ati "Biriya ni byiza kandi twifuza ko byagira umurongo bigakomera, twigeze no kugira ibikorwa dukora birimo no gutera inkunga abatishoboye no gutanga mituelle, iwacu heza ntihakazime twararokotse."

Ati "Turifuza guharanira ko duhora tuza iwacu tuzanywe n’ibikorwa bitandukanye, ari byo bizadufasha kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyo umuntu abonye ko wa wundi wakabaye yarishwe agarutse, akaba yamugira inama yo kwiyubaka cyangwa akamufasha mu bundi buryo, birubaka."

Depite Izabiriza Marie Mediatrice, na we uvuka mu Murenge wa Byimana mu Ruhango hafi ya Mwendo, avuga ko Kwibuka muri ubu buryo bizafasha abari bafungiwe Jenoside badasohoka mu nzu ngo bajye gufatanya n’abandi muri gahunda zubaka Ubumwe n’Ubwiyunge.

Depite Izabiriza
Depite Izabiriza

Depite Izabiriza agira ati "Iki gikorwa cyo kuza kwibukira aho abantu bavuka gituma Ubumwe n’Ubwiyunge birushaho kugira imbaraga, nashimye cyane igikorwa cyo kuza (kw’abarokotse bakomoka i Mwendo) gukorana na bo umuganda, ndetse mukaba munafasha mu bindi bikorwa birimo ibya mituelle."

Ihuriro ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomoka i Mwendo rivuga ko ibi bikorwa bijyana no gufasha barumuna babo biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rwingwe n’ahandi, kwitoza amateka mashya atandukanye n’ayigishijwe muri iryo shuri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umugenzi wa Kiryango, abaje kuhibukira, inyuma yabo hari agasantere ka Gafunzo aho umucuruzi witwaga Oswald Mugambira yakoreraga
Umugenzi wa Kiryango, abaje kuhibukira, inyuma yabo hari agasantere ka Gafunzo aho umucuruzi witwaga Oswald Mugambira yakoreraga
Kiryango yatawemo benshi muri Jenoside
Kiryango yatawemo benshi muri Jenoside
Kuri uyu mugezi wa Kiryango hibukiwe Abatutsi barimo abatabasha kumenyekana bawutawemo
Kuri uyu mugezi wa Kiryango hibukiwe Abatutsi barimo abatabasha kumenyekana bawutawemo
Depite Izabiriza ashyira indabo mu mugezi wa Kiryango wajugunywemo Abatutsi biciwe mu makomine ya Mukingi, Masango na Murama
Depite Izabiriza ashyira indabo mu mugezi wa Kiryango wajugunywemo Abatutsi biciwe mu makomine ya Mukingi, Masango na Murama
Urubyiruko rwaho rusabwa kwirinda amacakubiri n'ivangura
Urubyiruko rwaho rusabwa kwirinda amacakubiri n’ivangura
Mu ikorosi ry'ahitwa mu Ngendombi hari bariyeri yyiciweho abantu benshi
Mu ikorosi ry’ahitwa mu Ngendombi hari bariyeri yyiciweho abantu benshi
Mu masaka hari iyahoze ari inzu ya Oswald Mugambira wari Umucuruzi mu ka santre kitwa Gafunzo hafi y'umugezi wa Kiryango
Mu masaka hari iyahoze ari inzu ya Oswald Mugambira wari Umucuruzi mu ka santre kitwa Gafunzo hafi y’umugezi wa Kiryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka